Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO) ryemeje ko igihugu cya Misiri kitakirangwamo indwara ya Malaria, bituma kiba igihugu cya kabiri cya Afurika kigeze kuri iyi ntego, n’icya mbere ku Isi kuva muri 2010.
Ni mu itangazo iri shami rya Loni ryashyize hanze kuwa 20 Ukwakira 2024.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tredros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko aya ari amateka iki gihugu cyubatse ku buryo gikwiye kubera urugero ibindi bihugo byo mu karere. Ati “Ndashimira Misiri kuri iyi ntambwe bateye, mbona ko ikwiye no kubera urugero ibindi bihugu byo mu karere.”
Igihugu cya Marooc ni cyo cyari gisanzwe gifite agahigo ko kutarangwamo Malaria ku mugabane wa Afurika. Ni mu gihe ibihugu 43 na Leta imwe ari byo byari bifite ako gahigo ku Isi.
Mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko mu mwaka ushize habonetse abarwayi ba Malaria barenga ibihumbi 600, bakaba bariyongereyeho hafi ibihumbi 50 ugereranije n’umwaka wawubanjirije.
Kuva mu mwaka wa 2019 kugera mu 2022, indwara ya Malaria mu Rwanda yagabanyijwe ku kigero cya 85%, mu gihe kugabanya impfu ziterwa na yo byo byakozwe ku gipimo cya 82%.
OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2022, abatuye mu bihugu 85 byo ku Isi bagera kuri miliyoni 249 barwaye Malaria mu gihe abandi 608, 000 bishwe n’iyi ndwara.
Umugabane wa Afurika ni wo wibasiwe cyane kuko 94% by’abanduye na 95% by’abapfuye ari abo kuri uyu mugabane. 80% by’abapfu ni abana bari munsi y’imyaka itanu.