Espagne: Abakinnyi ba Sevilla FC Baraye ku Kibuga cy’Imyitozo Nyuma yo Gusagarirwa n’Abafana

0
46

Mu gihugu cya Espagne, abakinnyi ba Sevilla FC baraye ku kibuga cy’imyitozo nyuma y’uko basagariwe n’abafana babo, babashinja umusaruro mubi uri gushyira ikipe mu kaga ko kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, nyuma y’uko Sevilla FC itsinzwe na Celta Vigo ibitego 3-2, mu mukino w’Umunsi wa 35 wa Shampiyona. Ikipe ya Celta yari ifite abakinnyi 10 gusa mu kibuga ariko ibasha gutsinda, bituma Sevilla FC irushaho kujya mu mazi abira.

Nyuma y’uyu mukino, abafana barakaye cyane, bagera ku kibuga cy’imyitozo cya Ramón Cisneros Palacios Ciudad Deportiva, aho bashatse kugirira nabi abakinnyi. Byabaye ngombwa ko abakinnyi barara aho, kubera umutekano muke utari kubemerera gutaha.

Mu itangazo Sevilla yashyize hanze, yatangaje ko igiye gufatira ibihano bikomeye abafana bagaragaye muri icyo gikorwa cy’urugomo, inabigaragaza nk’icyaha gikomeye gishobora gukurikiranywa n’inzego z’umutekano.

Ikipe ya Sevilla FC yari isanzwe izwi nk’iyitwara neza ku mugabane w’u Burayi, yegukanye UEFA Europa League mu 2020 na 2023, ariko ubu iri ku mwanya wa 16, aho itaramutse itsinze nibura umukino umwe mu isigaranye, ishobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here