Abasirikare b’Uburusiya bicwaga ku mategeko y’ababakuriye

0
382

Bamwe mu basirikare b’u Burusiya babwiye BBC ko babonye bagenzi babo bicwa ku mategeko y’ababakuriye, nyuma yo gushinjwa gusubira inyuma ku rugamba cyangwa kwanga gukomeza imirwano.

Aba basirikare bavuga ko ibyo byabereye mu mirwano iri hagati y’u Burusiya na Ukraine, aho bavuga ko hari amategeko akakaye yashyizweho agamije gukumira abasirikare bashobora guhunga cyangwa kwanga kujya ku rugamba.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu basirikare batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko babonye bagenzi babo barashwe n’abasirikare bashinzwe kugenzura imyitwarire ku rugamba (block units), bashinjwa gusubira inyuma nta burenganzira.

Umwe muri bo yabwiye BBC ko hari igihe habagaho amabwiriza ataziguye atangwa n’abayobozi, ategeka ko abasirikare bananiwe cyangwa bagaragaje ubwoba bahanwa bikomeye, harimo no kuraswa.

Guverinoma y’u Burusiya ntacyo iratangaza ku mugaragaro kuri aya makuru. Icyakora, mbere y’aha, Vladimir Putin yagiye agaragaza ko ingabo z’u Burusiya zikora mu buryo bwubahiriza amategeko ya gisirikare.

Ibi birego bije byiyongera ku zindi raporo mpuzamahanga zagiye zigaragaza ko mu ntambara yo muri Ukraine hari uburyo bukomeye bwo guhana abasirikare bashinjwa kudakora inshingano zabo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko niba ibi birego ari ukuri, bishobora kuba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara n’uburenganzira bw’abasirikare.

Abasesenguzi bavuga ko igitutu gikomeye ku rugamba gishobora gutuma abayobozi bamwe bafata ibyemezo bikakaye mu rwego rwo gukomeza morale y’ingabo no gukumira igihombo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here