Ububabare bukabije mu gihe cy’imihango: Ni ryari ukwiye kujya kwa muganga!
Kujya mu mihango; abandi banabyita kujya imugongo; hari n’ababyita kujya mu kibada, ni ubuzima ngaruka kwezi buri mugore n’umukobwa wese udafite ikibazo cy’ubuzima agomba gucamo.
Ni igihe ariko bamwe badashobora gukumbura bitewe n’ububabare bagira muri icyo gihe. Ese kugira ububabare bukabije mu gihe cy’imihango biterwa n’iki? Ni bande se bafite ibyago byinshi byo kugira ubwo bubabare? Ni iki se wakora...
Kugabanya Malaria ku gipimo cya 90%: Ni irihe banga abajyanama b’ubuzima bakoresheje?
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana , avuga ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye mu gutuma Malaria igabanuka ku gipimo cya 90%.
Mu kiganiro abajyanama b’ubuzima bagiranye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki 15 Kamena 2024, Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko abajyanama b'ubuzima bagize uruhare mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze mu myaka 30 ishize.
By’umwihariko ku bijyanye n’indwara ya...
Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera – Perezida KAGAME
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ashimira abajyanama b’ubuzima ku kazi k’ubwitange bakora mu guteza imbere ubuzima bw’Abaturarwanda kuko “Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera”
Perezida Kagame yabigarutseho tariki 15 Kamena 2024, mu biganiro yagiranye n’abajyanama b’ubuzima baturutse mu turere twose tw’Igihugu basaga 7000, muri BK Arena.
Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abayobozi b’ibigo nderabuzima byose byo mu Rwanda, abayobozi b’ibitaro...