Kumara igihe gito mu mihango no kubona imihango micye bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara runaka
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara igihe gito uri mu mihango no kuva amaraso macye ugereranyije nuko bisanzwe, ibizwi nka light period, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara runaka.
Ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe ku bijyanye n’imihango, bwagaragaje ko igihe abagore cyangwa abakobwa bamara mu mihango kiri hagati y’iminsi ibiri n’ irindwi.
Ibyo bisobanuye ko hari abagore bashobora kumara iminsi ibiri gusa bari mu mihango, mu gihe...
Ibintu birindwi ukwiye kwitaho mu gihe ukoresha agakingirizo
Agakingirizo ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro, ariko kakagira n’umwihariko wo kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,zirimo na Virusi itera SIDA.
Ishami ry’umuryango w’Ababumbye ryita ku buzima ku Isi, OMS/WHO rigaragaza ko kuva mu 1990, ikoreshwa ry’agakingirizo ryagize uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ku bantu miliyoni 117.
Mu gihe gakoreshejwe neza kandi, OMS ivuga ko kagira...
Ushobora kubyara abana b’impanga badahuje Se – Ubushakashatsi
Kubyara abana b’impanga ni ibintu bimenyerewe mu Rwanda ndetse no ku Isi yose. Ariko hari abibaza uko bigenda ngo umugore abyare abana b’impanga. Ese ni nde ubigiramo uruhare hagati y’umugore n’umugabo! Urabizi se ko ushobora kubyara impanga zidahuje Se! Ni ukuvuga umwana umwe akaba afite Se n’undi afite Se! Ese hari ibintu runaka byongera amahirwe yo kubyara impanga! Ibi...
Kurangiza vuba: Ni nde ukeneye muganga ?
Iminota umugabo amara atera akabariro mbere yo gusoza icyo gikorwa, ni ingingo igarukwaho cyane mu biganiro bitandukanye, yaba ibinyura mu itangazamakuru ry’amajwi cg amashusho, iryandika , ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu biganiro mu matsinda.
Ni ingingo ariko itajya ibonerwa igisubizo gihuriweho ku cyitwa Kurangiza vuba, ibizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Premature ejaculation, cg se Ejaculation Précoce mu rurimi rw’Igifaransa.
Aba...
Kutagaburira umwana amavuta bituma hari intungamubiri atabona
Inzobere mu mirire zigira inama ababyeyi kujya bashyira amavuta mu mafunguro bategurira abana babo kuko kutabikora bituma hari zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi batabona kandi bariye ibiryo zirimo.
Abaganga batanga inama ko umwana ugize amezi atandatu atangira gufata imfashabere kugira ngo yunganire intungamubiri akura mu mashereka. Mu mitegurire y’iryo funguro ry’umwana, hari ababyeyi bavuga ko atari ngombwa ko bashyiramo amavuta.
Umwe yagize...
Abaganga b’abagore barahamagarirwa kwinjira mu mwuga wo kuvura hifashishijwe kubaga
Urugaga rw’abaganga b’igitsina gore bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, Women in Surgery Rwanda (WiSR), rurahamagarira abaganga abagore n'abakobwa kwitabira uyu mwuga kuko kugeza ubu umubare wabo ukiri hasi cyane ugereranyije na bagenzi babo b'abagabo.
Mu Rwanda, kugeza ubu hari abaganga bose hamwe 164 bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, muri bo, abagore ni 16. Bisobanuye ko batagera no kuri...
Kwanduza cyane no kuzahazwa n’indwara z’ibyuririzi: Ingaruka ku bantu bafite Virusi itera SIDA batabizi
Inzobere mu buzima bw’imyororokere zishishikariza abaturage batinya kwipimisha Virusi itera SIDA gutinyuka bakamenya uko bahagaze, kuko kubaho ufite iyi virusi utabizi bituma uyikwirakwiza byihuse kandi nawe ukazahazwa n’indwara z’ibyuririzi.
Kwisuzumisha Virusi itera SIDA ni bwo buryo bwonyine bufasha umuntu kumenya uko ahagaze ku bijyanye n’iki cyoreza ; yasanga ari muzima agafata ingamba zo gukomeza kwirinda ; yasanga yarananduye agahita atangira imiti igabanya...
Kurengera umwana: Abagurisha TINERI kubana basabwe kubicikaho mbere yuko bafatirwa ibihano
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana, NCDA, kivuga ko kizakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo abaha ‘Tineri’ abana babicikeho ariko hakaziyambazwa n’ibihano kubadashaka kubireka.
'Tinneur' ubundi ni ikinyabutabire abasiga amarangi bakoresha bayafungura kugira ngo afate neza ku nzu. Kuri aba bana, bazwi nka ‘Marine’ cyangwa se abana bo mu muhanda, bo bayikoresha nk’ikiyobyabwenge.
Bifashisha uducupa twa plastique twavuyemo ibindi binyobwa, urebeye...
Ntabwo wabyibuha utariye – Inzobere mu mirire
Inzobere mu mirire no kuboneza Imirire, Mfiteyesu Leah avuga ko nta muntu ubyibuha atariye ko ahubwo abantu bagomba kwita ku bwoko bw’ibiribwa barya n'uko bakoresha umubiri wabo.
Kugabanya ingano y’ibiryo ni bumwe mu buryo, abashaka kugabanya ibiro twaganiriye, bavuga ko bakoresha nyamara ntibitange umusaruro.
Uyu yagize ati "Sha nanjye ndi muri abo. Reba mbanabyutse njya mu kazi, rimwe na rimwe...
Ibiribwa ukwiye kurya n’ibyo ugomba kureka mu gihe uri mu mihango
Hari abakobwa n'abagore batajya bifuza ko itariki yo kujya mu mihango yagera. ibyo, bigaterwa nuko iyo bagiye mu mihango bagira ububabare bukabije. Bamwe, bafata umwanzuro wo gufata imiti igabanya ububabare. Ariko se iyo miti wahora uyifata!
Nubwo bidasobanuye ko ibi biribwa tugiye kubona byakiza ubwo bubabare 100%, ubushakashatsi bwagaragaje ko byagufasha kwirinda guhora ufata iyo miti.
ibyo biribwa ni ibi bikurikira:...