HAFIYAWE

Amakuru yihuse kandi yizewe

Sosiyete ya Google yatangaje update nshya yihutirwa ku rubuga rwayo rwa Google Chrome ikoreshwa n’abarenga miliyari 3.5 ku isi, nyuma yo kuvumbura icyuho gikomeye mu mutekano (security vulnerability). Iyi update yasohotse ku wa 29 Werurwe 2026, igamije kurinda abakoresha ibitero by’abanyabyaha bo kuri internet bashobora kwiba amakuru cyangwa kugenzura mudasobwa z’abayikoresha.

Iyi update ya Chrome ije ikurikira amakuru yatangajwe n’inzobere mu mutekano wa internet zerekanye ko hari icyuho gikomeye cyari cyamaze gutangira kwifashishwa n’abagizi ba nabi (hackers). Icyo cyuho cyashoboraga gutuma umuntu ufite imigambi mibisha yinjira muri mudasobwa y’undi akoresheje gusa urubuga rufite uburiganya.

Nk’uko Google yabitangaje, iki kibazo kiri mu rwego rwo hejuru cyane (high-risk), bivuze ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’abakoresha niba batihutiye gushyiraho iyi update nshya.

Inzobere mu by’ikoranabuhanga zivuga ko ibi byuho bikunze gukoreshwa mu bitero bya “zero-day”, aho hackers baba bamaze kubimenya mbere y’uko sosiyete ibikosora. Ibi bituma biba ibyihutirwa cyane kuko bishobora kwibasira abantu benshi mu gihe gito.

Abakoresha Google Chrome basabwe:

 

    • Guhita bagenzura niba browser yabo iri ku rwego rushya (latest version)

    • Gushyiraho update ako kanya niba itarashyirwaho

    • Kwitwararika mu gufungura ama link atizewe cyangwa email zidasobanutse

Iyi update ntabwo ireba abakoresha mudasobwa gusa, ahubwo inareba abakoresha telefoni (Android na iOS), kuko Chrome ikoreshwa ku bikoresho byinshi bitandukanye.

Mu gihe iterambere ry’ikoranabuhanga rikomeza kwiyongera, ni nako ibyago by’umutekano wa internet byiyongera. Update nk’iyi ya Chrome igaragaza ko ari ingenzi ko abakoresha bahora bagenzura no kuvugurura porogaramu zabo kugira ngo birinde ibitero bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.