Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ashimira abajyanama b’ubuzima ku kazi k’ubwitange bakora mu guteza imbere ubuzima bw’Abaturarwanda kuko “Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera”
Perezida Kagame yabigarutseho tariki 15 Kamena 2024, mu biganiro yagiranye n’abajyanama b’ubuzima baturutse mu turere twose tw’Igihugu basaga 7000, muri BK Arena.
Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abayobozi b’ibigo nderabuzima byose byo mu Rwanda, abayobozi b’ibitaro n’amavuriro yigenga ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’urwego rw’ubuzima mu gihugu.
Byari bigamije gushimira abajyanama b’ubuzima ku ruhare rwabo mu guteza imbere ubuzima bw’Abaturarwanda.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzima yavuze ko nko mu bijyanye no kurwanya indwara ya malariya, uruhare rw’abajyanama b’ubuzima rwatumye iyi ndwara igabanuka ku kigero cya 90%.
Ati” Abanyarwanda babiri kuri batatu bavurwa n’abajyanama b’ubuzima. Umusaruro twakuyemo nuko malariya yagabanutseho 90%”
Dr. Sabin yongeraho ko “Twabaruraga Abanyarwanda hafi miliyoni esheshatu ku mwaka, ubu muri uyu mwaka turikubarura ibihumbi 500 gusa.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko impamvu aka kazi, k’ubwitange, gakorwa n’abajyanama b’ubuzima gakwiye guhabwa agaciro biruseho aruko ubuzima bwiza bw’abatuye igihugu ari wo musingi wo kugera kubindi byose.
Ati “Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera. Byose bishingira ku buzima. Kugira ngo dushobore gukora akazi gatandukanye kuri twese, ibindi byose ni aho byubakira.”
Perezida Kagame yijije abajyanama b’ubuzima ko mu mikoro make Igihugu gifite kizakomeza kuzamura imibereho yabo.
Ati “Ntabwo ari inzozi ni ibikorwa bizakorwa. Navuze amahugurwa; navuze ibishoboka mu bijyanye no kubunganira bibaha ubundi buryo bushobotse, guhembwa, abahembwa bagahembwa kurushaho. Gushakisha uburyo bujyanye n’amikoro yacu ariko tukareba ko ibintu byarushaho gutera imbere, byatubuka.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari abajyanama b’ubuzima hafi ibihumbi 60.

