Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana , avuga ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye mu gutuma Malaria igabanuka ku gipimo cya 90%.
Mu kiganiro abajyanama b’ubuzima bagiranye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki 15 Kamena 2024, Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze mu myaka 30 ishize.
By’umwihariko ku bijyanye n’indwara ya Malaria, uyu muyobozi avuga ko “Abanyarwanda babiri kuri batatu barwaye Malaria, bavurwa n’abajyanama b’ubuzima.”
Ibi ngo byatumye indwara ya Malaria igabanuka ku gipimo cya 90%. Ati “Ibyo babikoze imyaka irenga 29 ariko umusaruro twakuyemo nuko Malaria yagabanyutse 90%. Twabaruraga Abanyarwanda hafi miliyoni esheshatu barwara Malaria ku mwaka, muri uyu mwaka turi kubarura ibihumbi 500 gusa.”
Ni irihe banga abajyanama b’ubuzima bakoresheje kugira ngo bagere kuri uyu musaruro?
Mukakarenzi Florentine, ni umujyanaam w’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Rukomo, mu karere ka Nyagatare. Amaze imyaka 16 akora ako kazi. Avuga ko kubijyanye no gukumira indwara ya Malaria bigisha urugo ku rundi. Ati “Tugenda kuri buri rugo tubigisha uko bakwiye kwirinda; bakinga amadirishya ku mugoroba, bakarara mu nzitiramibu ndetse bakanasiba ibizenga by’amazi biri aho hafi. Hakabaho no gutera umuti mu nzu.”
Izi ngamba azihurizaho na Tuvindimwe Enock, wo mu kigo nderabuzima cya Busengo, mu karere ka Gakenke.Yongeraho ko “Wegera umuturage ukamusobanurira ko Malaria ari indwara ivurwa igakira. Na we iyo yumvise atameze neza, araza akakureba mukaganira.”
Ni ubukangurambaga bavuga ko bazakomeza kugeza Malaria ibaye amateka mu Rwanda. Dusingizimana Asinati, umujyanama w’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Rukomo, mu karere ka Nyagatare. Agira ati” Twiyemeje gukomeza gukaza ingamba zo kubigisha, kugira ngo n’abasigaye batarabyumva babyumve neza ku buryo Malaria izasigara ari nk’inkuru mu Rwanda.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari abajyanama b’ubuzima hafi ibihumbi 60. Batanga serivisi z’ubuzima zirimo: gukurikirana abagore batwite, imikurire y’umwana mu ngo mbonezamikurire, gusuzuma indwara ya Malaria no gutanga ibinini by’inzoka ku bana bato.

