Hari abakobwa n’abagore batajya bifuza ko itariki yo kujya mu mihango yagera. ibyo, bigaterwa nuko iyo bagiye mu mihango bagira ububabare bukabije. Bamwe, bafata umwanzuro wo gufata imiti igabanya ububabare. Ariko se iyo miti wahora uyifata!
Nubwo bidasobanuye ko ibi biribwa tugiye kubona byakiza ubwo bubabare 100%, ubushakashatsi bwagaragaje ko byagufasha kwirinda guhora ufata iyo miti.
ibyo biribwa ni ibi bikurikira: amazi, imbuto (by’umwihariko watermelon na concombre), imboga z’amababi y’icyatsi kibisi (leafy Green vegetables- by’umwihariko épinard na chou fleur), tangawizi.
Ushobora kandi kurya inyama z’inkoko, ifi, amashaza, ibishyimbo, ubunyobwa yoghurt, tofu na dark chocolate
Uretse ibi byo kurya, abagore n’abakobwa bagira ububabare mu gihe bari mu mihango bashobora gufata agatambaro bakagakoza mu mazi ashyushye, ubundi bakikandisha mu kiziba cy’inda (inda yo hasi) ndetse no mu mugongo wo hasi.
ubushakashatsi bwagaragaje ko kandi abakobwa n’abagore bakora imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho bibarinda kubabara mu gihe bagiye mu mihango.
Hari kandi n’ibiribwa umukobwa n’umugore uri mu mihango agomba kwirinda. Muri ibyo harimo: umunyu mwinshi, isukari nyinshi, ikawa, inzoga (alcohol), urusenda n’inyama zitukura.
Mu gihe kandi hari ubwoko bw’ibiribwa mu buzima busanzwe utajya urya kuko bigutera ibibazo, ariko rimwe na rimwe ukabigerageza, ni ingenzi ko mu gihe cy’imihango bwo ubireka burundu.