Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana, NCDA, kivuga ko kizakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo abaha ‘Tineri’ abana babicikeho ariko hakaziyambazwa n’ibihano kubadashaka kubireka.
‘Tinneur’ ubundi ni ikinyabutabire abasiga amarangi bakoresha bayafungura kugira ngo afate neza ku nzu. Kuri aba bana, bazwi nka ‘Marine’ cyangwa se abana bo mu muhanda, bo bayikoresha nk’ikiyobyabwenge.
Bifashisha uducupa twa plastique twavuyemo ibindi binyobwa, urebeye inyuma ubona ari nk’amazi arimo. Agacupa bagafatisha amenyo, bagakurura umwuka gusa. Uko ni ko aba bana banywa ibyo byitwa tineri.
Iyo bamaze kuyinywa, ubuzima bwabo ngo burahinduka ku buryo batangira no kubona ibintu bidahari.
Umwe yagize ati “Nyinywa bwa mbere nabonye umudayimoni. Yarafite ishoka. Nyuma naraguye ncikagurika ibisebe.”
Mugenzi we yagize ati “Nabonaga nk’ibiti nkagira ngo ni umuntu ugiye kungirira nabi.”
Undi yongeyeho ko “Umuntu wayinyweye aba arizwa n’ubusa, ababaye bya danger – ababaye ku rwego rwo hejuru.”
Ni mu gihe kandi hari n’uvuga ko “Iyo ndikwirukanka numva ubwonko buri gukubitana.”
Igiteye impungenge kurushaho nuko aba bana bavuga ko kureka tineri bitaborohera.
Uyu yagize ati “maze imyaka ibiri nywa Tineri. Ejo ntabwo nayinyweye; uyu munsi nibwo nayinyweye. Iyo nyiretse, umutima wanjye uhita umbwira uti ‘garuka!’.”
Mugenzi we yongeraho ko “Ntakubeshye ni Imana yonyine yayigukuraho.”
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe, Ndayambaje Emmanuel, ashimangira ko mu gihe aba bana bakomeza kunywa tineri baba imbata yayo ku buryo kuyireka koko byagorana.
Ati “Ibyo biyobyabwenge rero, cyane cyane byo mu bwoko abantu bahumeka, ni ibiyobyabwenge bikora mu buryo bwihuse bikabangiza cyane cyane ubwonko, uko yakoraga n’uko yatekerezaga agatangira kubona ntagitinya.” Yongeraho ko “Iyo yamaze kuba imbata yabyo, biba binagoye ko yabisohokamo
Ndayambaje akomeza avuga ko “Bikomeje gutya rero, niba nta ngamba zaba zifashwe, igihugu ntaho cyaba kigana. Twaba turikorora amabandi y’ejo cyangwa se andi matsinda y’ubugizi bwa nabi.”
Aba bana bavuga ko kugira ngo babone Tineri bayigura cyangwa bakayituma abantu bakuru.
Umuyobozi w’agateganyo wa gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’, mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana, NCDA, Mukamana Monique avuga ko bazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo abaha abana tineri babicikeho.
Yagize ati “Umucuruzi uri gusuka tineri ayiha umwana yagombye kwibaza ngo ‘aya mafaranga aramarira iki nishe ubuzima bw’umwana!’ Ubukangurambaga rero dukora buhoraho, tubabwira tuti nimusigeho, ntibyemewe. Ariko aho bigeze bugomba no kujyana n’ibihano.”
Mukamana yongeraho ko “Mu nshingo z’Umunyarwanda wese agombo kwirinda ikintu cyose cyakwangiza umwana, yaba icyo amuhaye cyangwa icyo abonye undi muntu amuha.”
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kubatwa na byo, bikomeje kuba intandaro y’ibibazo byo mu mutwe byugarije urubyiruko rw’u Rwanda.
Ubushakashatsi bwa 2021 bwakozwe n’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bwagaragaje ko 19.7% by’urubyiruko rufite ikibazo cy’agahinda gakabije