Urugaga rw’abaganga b’igitsina gore bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, Women in Surgery Rwanda (WiSR), rurahamagarira abaganga abagore n’abakobwa kwitabira uyu mwuga kuko kugeza ubu umubare wabo ukiri hasi cyane ugereranyije na bagenzi babo b’abagabo.
Mu Rwanda, kugeza ubu hari abaganga bose hamwe 164 bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, muri bo, abagore ni 16. Bisobanuye ko batagera no kuri 10%
Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abagore kwitabira uyu mwuga, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, Urugaga rw’abaganga b’igitsina gore bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga (WiSR), bakoze inama nyunguranabitekerezo n’ inzego zinyuranye z’ubuvuzi mu Rwanda, abamaze igihe mu mwuga wo kuvura babaga, abakiri mu mashuri yisumbuye ndetse n’abari mu ishuri ryigisha ubuvuzi.
Umuyobozi wungirije wa WiSR, Mukagaju Françoise avuga ko “Imwe mu ntego y’iyi nama ikaba ari iyo gukangurira abagore n’abakobwa kugira ngo bitabire kujya muri uyu mwuga, umubare wacu ubashe kwiyongera.”
Mukagaju avuga ko impamvu bifuza ko uyu mubare wakwiyongera aruko “Icya mbere nuko abaganga bakenewe mu gihugu no ku Isi hose; icya kabiri nuko bituma twumva tutari twenyine. Iyo ubona undi mukora bimwe kandi mumeze kimwe, bigutera imbagara kandi ugatanga umusaruro urushijeho.”
Zimwe mu mbogamizi zagarutsweho nk’izigica intege abagore n’abakobwa kugana umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, ni imyumvire ya bamwe bumva ko ari umwuga ugoye, usaba imbaraga n’umwanya munini ku buryo bigoye ku bagore.
Diane Ingabire, uri kwimenyereza umwuga wo kuvura abana bababaze amara impungenge abagitekereza gutyo. Ati “Abantu benshi ntabwo baba bumva ko ibintu byo kubaga, umugore cyangwa umukobwa yabikora. Nababwira gutinyuka. Niyumva abikunze ntazagire impungenge zo kuza kubikora. Kubikora birashoboka.”
Ibi binashimangirwa na Prof. Ntirenganya Faustin, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga bakora umwuga wo kuvura babaga. Ati “Hari abibwira ko kubaga bisaba ingufu nyinshi ariko si byo. Ubu aho ikoranabuhanga rigeze ntabwo bigusaba kuba ufite ibizigira binini kugira ngo ubage, bigusaba kuba uzi ubwenge gusa n’ibyo ukora kandi abagore barabishoboye.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINSANTE), ivuga ko hakiri ikibazo cy’umubare muto w’abaganga muri rusange, by’umwihariko abavura bifashishije kubaga bakaba ari bake kurushaho.
Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE, Iyakaremye Zachée avuga ko ibikorwa by’ubukangurambaga by’amatsinda nk’aya y’abaganga bizafasha kuzamura uwo mubari.
Yagize ati “Hari ingamba Minisiteri yafashe zo kongera umubare w’abakozi bo kwa muganga, ndetse n’ibikorwa nk’ibi ngibi na byo ni ubukangurambaga butuma abakiri bato barikwiga ubuvuzi muri rusange bashishikarira gukurikira umwuga wo kubaga.”
Uyu muyobozi yongeraho ko “Kandi nka Minisiteri y’ubuzima tubari hafi kugira ngo tubafashe, tubaha ibyo bakeneye byose; yaba arugukorana n’amashuri yigisha umwuga w’ubuvuzi ndetse no kubaha ibikoresho bigiraho n’ibyo bakoresha nyuma yo kwiga.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée