Inzobere mu mirire zigira inama ababyeyi kujya bashyira amavuta mu mafunguro bategurira abana babo kuko kutabikora bituma hari zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi batabona kandi bariye ibiryo zirimo.
Abaganga batanga inama ko umwana ugize amezi atandatu atangira gufata imfashabere kugira ngo yunganire intungamubiri akura mu mashereka. Mu mitegurire y’iryo funguro ry’umwana, hari ababyeyi bavuga ko atari ngombwa ko bashyiramo amavuta.
Umwe yagize ati “Umwana wanjye agitangira kurya, ntashobora kurya amavuta kugeza agize umwaka n’igice.” Yongeraho ko “Kurya indyo yuzuye ntabwo bivuze ko umuha n’amavuta.”
Undi mubyeyi nawe avuga ko umwana“akwiye kurya dodo, karoti n’indagara… ubimuheraho, nta mavuta ugomba gushyiramo.”
Mugenzi we ashimangira ko “amavuta si ngombwa”
Ibitandukanye n’imyumvire y’aba babyeyi ariko, Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, Mfiteyesu Leah, avuga ko abana na bo bagomba guhabwa amafunguro arimo amavuta kuko iyo utayamuhaye hari intungamubiri atabona kandi yaziriye. Ati “Amavuta afasha umubiri gukura intungamubiri mu byo twariye. Harimo Vitamin A, D, E na K.”
Leah avuga ko iyo umuntu ariye ibiryo bitarimo amavuta na make “Izo vitamine turazirya ariko nubundi zikisohokera. Ushobora rero kutamuha ibiryo bikaranze nk’umwana utangira kurya ariko mu biryo bye byose ukibuka gushyiramo nibura utuvuta duke, niyo byaba bitogosheje, kugira ngo na we za ntungamubiri azibone.”
Izi Vitamine amavuta afasha umubiri gukura mu byo abantu bariye, inzobere mu mirire zivuga ko zifite akamaro gakomeye ku mubiri karimo nko gukomeza amagufwa, gufasha kureba neza, kurinda kwangirika k’utunyangingo tugize umubiri, kurinda indwara zirimo iz’umutima, za canceri zinyuranye n’izindi.
Ni Vitamin ziboneka mu biribwa birimo imboga, karoti, amashu,ibishyimbo, ibijumba, indagara n’ibindi.
