Ushobora kubyara abana b’impanga badahuje Se – Ubushakashatsi

0
30

Kubyara abana b’impanga ni ibintu bimenyerewe mu Rwanda ndetse no ku Isi yose. Ariko hari abibaza uko bigenda ngo umugore abyare abana b’impanga. Ese ni nde ubigiramo uruhare hagati y’umugore n’umugabo! Urabizi se ko ushobora kubyara impanga zidahuje Se! Ni ukuvuga umwana umwe akaba afite Se n’undi afite Se! Ese hari ibintu runaka byongera amahirwe yo kubyara impanga! Ibi ni bimwe mu bibazo tugiye gusubiza muri iyi nkuru.

Nifashishije inkuru zanditswe mu binyamakuru bitandukanye byandika ku buzima birimo, Healthline.com, medical news today ndetse n’urubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO).

Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kita ku gukumira indwara, Centre for Disease control and prevention, kigaragaza ko muri icyo gihugu abana 32 mu bana 1000 bavuka ari impanga.

Ubundi habaho impanga ziri mu byiciro bibiri ari byo, impanga zisa, izo mu ndimi z’amahanga bita les vrai jumeaux/Identical twins cg monozygotic twins, ndetse n’impanga zidasa, mu ndimi z’amahanga bita les Faux jumeaux/No-identical twins cg fraternal twins.

  1. Impanga zisa (les vrai jumeaux/Identical twins/Monozygotic twins

Izi ni impanga ziboneka biturutse ku ntanga imwe y’umugore yabanguriwe ariko mu gihe cyo kwirema k’umwana rya gi rikigabanyamo uduce, buri kose kagakura ukwako.

Muri macye, ubundi kugira ngo habeho gusama, umugore asohora intanga imwe cg se ebyiri nk’uko turi bubibone ku zindi mpanga.

Iyo ntanga ngore iyo isohotse itegereza intanga ngabo cg se igasanga intanga ngabo zari ziri mu mugore ziyitegereje.

Umugabo we aba yasohoye za miliyoni z’intanga ze ariko imwe ishoboye kugera ku ntanga ngore mbere ni yo itera inda.

Iyo intanga ngore imaze kwibangurira rero, hakurikiraho ibindi byiciro byo kwirema k’umwana. Kuri izi mpanga zisa rero, iryo gi ryamaze kwibangurira ryisaturamo ibice bibiri (embryos). Buri gice kigakuramo umwana, nuko ukabyara impanga.

Umubare w’izo mpanga uzatandukana bitewe n’uduce twigabanyije.

Kubera ko izi mpanga ziba zavuye mu ntanga ngabo imwe n’intanga ngore imwe, ziba zihuje n’imiterere karemano (chromosomes). Ziba zihuje uturemangingo sano (DNA) ku kigero cya 100%. Ni nayo mpamvu uzasanga gutandukanya abo bana bigoye kuko baba basa.

Ikindi wamenya kuri izi mpanga, zigomba kuba ari igitsina kimwe. Abakobwa gusa cg se abahungu gusa.

2. Impanga zidasa (les faux jumaux/ Non identical twins/dizygotic twins)

Mu gihe ku mpanga zisa, igi ryibanguriye ari ryo ryigabanyamo ibice, kuri izi mpanga byo biratandukanye. Izi zo ni intanga ngore 2 ziba zabanguriwe n’intanga ngabo ebyiri zinyuranye. Buri gi rigakura ukwaryo.

Ubundi abagore bagira udusabo tw’intanga tubiri. Kamwe kaba iburyo akandi ibumoso. Ubusanzwe rero, utu dusabo tw’inta turasimburana mu gusohora intanga. Niba uku kwezi agasabo k’intanga k’ibumoso ari ko kasohoye intanga, ubutaha hagakora ak’iburyo.

Kuri iki cyiciro cy’impanga, utu dusabo twombi dusohorera rimwe intanga. Kuko umugabo we aba yasohoye za miliyoni z’intanga, imwe ikabangurira intanga y’umugore yaturutse ibumoso, indi ikabangurira iyaturutse iburyo.

Izi mpanga ziba zihuje uturemangingo sano (DNA) ku kigero cya 50%, ari nayo mpamvu nyine zo zidasa.

Kuri izi mpanga kandi, hashobora kuvuka umuhungu n’umukobwa, kimwe nuko havuka abakobwa bombi cyangwa se abahungu bombi.

3. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko hari n’icyiciro cya gatatu cy’impanga

Ni ubushakashatsi bwakozwe muri 2016 bugaragaza ko hari igihe intanga ngore imwe isohoka, ariko ikigabanyamo ibice itaribangurira. Igice kinini n’akandi gace gato kitwa Polar Body.

Ako gace gato nako ngo kaba gafite chromosomes zihagije kuba gahuye n’intanga ngabo kavamo umwana. Cyakora, kuko kaba gafite ingano nke y’ibizwi nka cytoplasm, haba hari amahirwe macye yo kubaho.

Ariko na none ngo biba bishoboka ko ako gace kabaho ubundi kakabangurirwa n’intanga imwe cya gice kinini na cyo kikabangurirwa n’indi ntanga imwe. Bisobanuye ko hazavuka impanga zizwi nka polar twins. Zavutse ku ntanga imwe y’umugore, ariko intanga ebyiri z’umugabo.

Kubera iyo mpamvu rero, izi mpanga zishobora kuba zihuje igitsina cg se zitandukanye. Zishobora kandi kuba zisa cg se zidasa.

Waruzi se ko ushobora kubyara impanga zidahuje ba Se !

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nubwo bibaho gake, kubyara impanga zidahuje ba se bishoboka. Ibyo ni ibyitwa Heteropaternal superfecundation mu ndimi z’amahanga. Aha, abana bavutse baba bahuje nyina ariko badahuje se, half siblings.

Nkuko twabibonye mu buryo bubaho ngo umugore abyare impanga, kuri za mpanga twabonye ziboneka uwo mugore yasohoye intanga irenze imwe, nibwo bishoboka ko yanabyara abana badahuje se.

Raporo yashyizwe hanze muri 2014, na Kaminuza ya Cambridge yo  mu gihugu cy’Ubwongereza, yagaragaje ko mu mpanga ibihumbi 39 zapimwe basanze 2.4% bataribahuje Se.

Hari ingero nyinshi z’abana bavutse muri ubu buryo. Mu kinyamakuru Medical News Today, hari inkuru igira iti:” Mother gives births to twins with different fathers.” Bati : Umubyeyi yabyaye impanga zidahuje Se.

Uwo ni uwo muri Leta ya Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi kandi byarabaye no muri Leta ya New Jessy, Texas n’ahandi. Wasanga no mu Rwanda byarabaye aruko batarabapima.

Bigenda bite rero! kugira ngo ibi bikunde nuko umugore aba yakoze imibonano mpuzabitsina n’abagabo babiri batandukanye, mbere gato y’uko intanga ze zisohoka (ajya mu burumbuke). Bisobanuye ko zisanga intanga ngabo z’abagabo babiri batandukanye zitegereje mu mugore.

Kuri abo bagabo bazatera inda bombi rero, muri za miliyoni z’intanga basohoye zizakora isiganwa. Iy’umugabo umwe, izatsinda isiganwa ry’izerekeje ku ntanga y’umugore yasohokeye iburyo, iy’undi mugabo itsinde isiganwa ry’izerekeje ku ntanga y’umugore yasohokeye ibumoso. Nguko rero uko uwo mugore azasama impanga z’abagabo babiri batandukanye.

Uruhererekane mu miryango: Hagati y’umugabo n’umugore ni nde utanga impanga?

Ikinyamakuru cyandika inkuru z’ubuzima, healthline.com, cyanditse inkuru igira iti “do twins skip generations!” cg se uruhererekane mu miryango: Ese kubyara impanga bisimbuka ibisekuruza!

Muri iyi nkuru bavuga ko kugira ngo impanga zibe uruhererekane mu miryango biterwa n’impamvu nyinshi.

Impamvu nyamukuru ikaba ishingiye ku byiciro by’impanga. Ese ni zimwe twabonye zitwa identical twins (Vrai jumeaux), Cg se ni zimwe zitwa non identical twins/Faux Jumaux.

Izi mpanga ziboneka umugore yasohoye intanga zirenze imwe ngo ni zo akenshi zigendana n’uruhererekane mu murya. Ibyo bigaterwa nuko muri uwo muryango baba bafite uturemangingo sano/genes dutuma abagore mu gihe bagiye mu burumbuke basohora intanga zirenze imwe. Ibyitwa mu ndimi z’amahanga hyper ovulation.

Ibi rero birasobanutse ko iyo uruhererekane mu miryango ari rwo rwabaye intandaro yo kubyara impanga, abagore ari bo babigiramo uruhare kuko ari bo bajya mu burumbuke nyine.

Ku cyiciro cy’impanga za Vrai jumeaux/jumelles, ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ziboneka bitunguraranye/randomly. Bisobanuye ko atari uruhererekane mu miryango.

Cyakora, hari abashakashatsi bagaragaje ko nubwo bibaho gake, izi mpanga na zo zishobora kuba uruhererekane mu miryango. Ibyo bikabaho mu mpanga eshatu cg enye mu mpanga 1000 zavutse.

Ku rundi ruhande kandi, American Society for Reproductive Medicine, bavuga ko abagabo bavutse ari impanga zo muri cya cyiciro cya Faux jumaux, umwe mu bagabo 125 afite amahirwe yo kuzabyara impanga, mu gihe mu bagore bo ayo mahirwe ari umwe muri 60.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here