Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara igihe gito uri mu mihango no kuva amaraso macye ugereranyije nuko bisanzwe, ibizwi nka light period, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara runaka.
Ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe ku bijyanye n’imihango, bwagaragaje ko igihe abagore cyangwa abakobwa bamara mu mihango kiri hagati y’iminsi ibiri n’ irindwi.
Ibyo bisobanuye ko hari abagore bashobora kumara iminsi ibiri gusa bari mu mihango, mu gihe abandi bazamara itatu, kuzamuka kugera kuri irindwi.
Muri macye rero, umugore umara iminsi iri hejuru y’irindwi ari mu mihango, ndetse n’uyimaramo iminsi iri munsi y’ibiri, biba ari ikibazo.
Ariko nanone, nubwo waba umara iminsi iri hejuru y’ibiri uri mu mihango, ntibisobanuye ko utaba muri bariya bagore bamara igihe gito mu mihango.
Niba warusanzwe umara mu mihango iminsi itanu, nyuma ugatangira kuyimaramo iminsi ibiri, nabwo ushobora kuba ufite cya kibazo cya light period.
Ku bijyanye n’ingano y’amaraso umugore ava ari mu mihango, ubushakashatsi bwagaragaje ko ari hagati ya mililitiro 20 na 90. Ugereranyije ni hagati y’ikiyiko kinini kimwe na bitanu.
Mu gihe rero habayeho kugabanuka mu ngano y’amaraso uva, nabwo bishobora kuba ikimenyetso cya light period.
Urugero, niba warusanzwe ukoresha nka cortex eshanu kugeza uvuye mu mihango, ukabona kuri iyi nshuro ukoresheje nk’ebyiri, cyangwa se mu busanzwe niba umunsi wa mbere n’uwa kabiri warusanzwe ubona imihango myinshi, ariko kuri iyi nshuro ukabona byahindutse, bishobora kuba ari ikibazo.
Impamvu zishobora kuba intandaro yo kumara igihe gito mu mihango cyangwe se imihango micye ugereranyije n’isanzwe
Ni impamvu ziri mu byiciro bibiri ari byo: impamvu zidafitanye isano n’uburwayi runaka ndetse n’impamvu zifitanye isano n’uburwayi runaka bukeneye muganga.
- Impamvu zidafitanye isano n’uburwayi
Muri izi mpamvu harimo: Ikigero cy’imyaka. Abangavu n’abagore bageze mu gihe cyo gucura/menopause ni bo bibaho kenshi. Ibyo bigaterwa n’imisemburo iba itari ku murongo.
Harimo kandi ibiro ufite. Abafite ibiro bicye cyane (Underweight) bishobora gutuma imisemburo idakora neza. Kimwe no kugabanuka cyane kw’ibiro no kwiyongera cyane.
Mu zindi mpamvu harimo gutwita. Ubusanzwe, umuntu utwite ntashobora kujya mu mihango, cyakora hari igihe ashobora kubona amaraso akibeshya ko ari imihango.
Ayo maraso aba yatewe nuko rya gi ryabanguriwe rikoze ku gice cya nyababyeyi. Uko kuva, ngo bishobora kumara iminsi ibiri cyangwa munsi yayo.
Izindi mpamvu zishobora gutuma uzana imihango micye ugereranyije n’uko bisanzwe harimo: kuba wonsa, bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro ukoresha, imirire mibi, kuba ukora imyitozo ngororamubiri myinshi ndetse no kuba ufite umujagararo (stress)
- Impamvu zifitanye isano n’uburwayi runaka
Muri izo mpamvu harimo iyizwi nka Polycystic Ovary Syndrome (PCOS). Iki ni ikibazo gituma habaho impinduka mu misemburo bigatuma udusabo tw’intanga ngore tudakora neza uko bikwiye. Iyi ni imwe mu mpamvu zitera ubugumba ku bagore.
Indi mpamvu izwi nka Overactive thyroid/ hyperthyroidism: iyo Thyroid gland yawe ikora umusemburo mwinshi, bishobora kuba intandaro y’imihindagurikire mu buryo ujya mu mihango.
Ni ryari ukwiye kureba muganga ?
Muri rusange, kumara igihe gito mu mihango cyangwa se kubona amaraso macye ugereranyije n’uko bisanzwe ntabwo ari ikibazo cyo guhangayikira.
Cyakora ngo mu gihe bibayeho mu buryo buhoraho ni byiza kuganiriza muganga mukarebera hamwe impamvu ibitera.
Ibi ni ibintu bishobora gutuma ujya kureba mu ganga :
- Wabuze imihango amezi atatu yikurikiranya kandi udatwite
- Urakeka ko waba utwite
- Urava kandi utari mu mihango
- Urababara cyane mu gihe uri mu mihango