Kubura imihango udatwite bishobora guterwa n’ikibazo gikomeye gikeneye kuvurwa

0
149

Kubura imihango ku bagore n’abakobwa, by’umwihariko abangavu ni kimwe mu bintu bibahangayikisha cyane cyane iyo bazi ko bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uretse ababura imihango bitewe nuko batwite, bonsa cyangwa se bacuze, hari n’abayibura atari iyo mpamvu, ibizwi nka Amenorrhea/ Aménorrhée. Abo ni na bo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Nifashishije ivuriro Cleveland Clinic, ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu nkuru banditse igira iti “Amenorrhea, Types, Causes, Symptoms, Diagnosis and Tests – Kubura imihango, ubwoko, ikiyitera,  ibimenyetso n’uburyo isuzumwa”

Ubundi kubura imihango utarasamye (amenorrhea) biri mu byiciro bibiri ari byo: primary amenorrhea, nukuvuga kurenza imyaka 15 y’amavuko utarajya mu mihango na rimwe, ndetse na secondary amenorrhea, ari byo kuyibura mu gihe cy’amezi atatu yikurikiranya ariko warusanzwe uyijyamo.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura umugore umwe mu bagore bane ahura n’iki kibazo igihe runaka mu buzima bwe.

Ni ibiki biba intandaro ya amenorrhea ?

  1. Primary Amenorrhea: umukobwa urengeje imyaka 15 atarabona imihango na rimwe

Muri rusange, ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko abakobwa benshi nibura bageze kumyaka 12 y’amavuko batangira kujya mu mihango. Cyakora, hari abayijyamo mbere bitewe n’uko bakuze ndetse n’abandi bayijyamo nyuma.

Ku bakobwa bamaze kurenza imyaka 15 batarabona imihango rero ngo bashobora kuba bafite ikibazo cya Amenorrhea.

Ibyo bishobora guterwa n’uburyo utunyangingo twabo (genes) dukoramo, ni ukuvuka ikibazo uwo mukobwa yavukanye (genetic conditions) cyangwa se ikibazo yagize amaze kuvuka (acquired abnormalities).

Ibyo bibazo bishobora kuba ibi bikurikira:

Turner syndrome /congenital ovarian hypoplasia syndrome. Aha, umukobwa aba yaravutse afite chromosome ya X imwe mu gihe ubundi bavukana ebyiri.

Ni ikibazo gishobora kuba icya burundu cyangwa se cy’igihe runaka. Ibyo bihungabanya uburyo urwungano rw’imyanya myibarukiro y’umugore rukora ari na byo biganisha kuri kwa gutinda kubona imihango.

Ikibazo cyindi n’ikijyanye na za Hormones gituruka ku bwonko ndetse nikitwa pituitary gland.

Hari kandi Uburyo imyanya myibarukiro y’umugore yiremyemo, nko kubura bimwe mu bice bya nyababyeyi (uterus), ndetse n’inda ibyara (vagina).

Bishobora nanone guterwa no kugwingira mu mikurire k’urwungano rw’imyanya myibarujkiro y’uwo mukobwa.

2. Secondary Amenorrhea: umukobwa cg umugore warusanzwe ajya mu mihango ariko akaba amaze amezi atatu yikurikiranya cg hejuru yayo atayibona

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera iki cyibazo. Muri izo harimo: bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro; bumwe mu buvuzi bwa cancer nk’ubuzwi nka chemotherapy ndetse na radiation; kuba uherutse kubagwa nyababyeyi; umujagararo (stress); imirire mibi, kwiyongera cyane kw’ibiro cg kugabanuka kwabyo; gukora imyitozo ngororamubiri myinsi kandi mu buryo buhoraho ndetse n’imwe mu miti ukoresha.

Uretse izi mpamvu kandi, hari n’izindi zikeneye kuvurwa. Izo zirimo: Primary Ovarian Insufficiency (POI). Ni ukuvuga ko udusabo tw’intanga twahagaze gukora intanga kandi utaracura/ mbere y’imyaka 40;

Hari  kandi hypothalamic amenorrhea, kubura imihango byagizwemo uruhare n’agace k’ubwonko kitwa hypothalamus. Iki ni igice gifite akamaro gakomeye mu guhuza no kugenzura imikorere y’ibindi bice by’umubiri;

Mu zindi mpamvu harimo imikorere idahwitse y’igice kizwi nka pituitary gland, ibibyimba byo ku dusabo tw’intanga, umubyibuho ukabije ndetse n’uburwayi bwa karande nk’impyiko.

Ni ryari ukwiye kujya kwa muganga?

Muri rusange ngo ntabwo amenorrhea ari ikibazo umuntu abana na cyo ubuzima bwe bwose. Cyakora, zimwe mu mpamvu zayiteye zishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire ari nayo mpamvu umuntu ufite amenorrhea agirwa inama yo kujya kwa muganga kugira ngo barebe niba bidaterwa n’ikibazo cyazamugeza ku zindi ngaruka zikomeye.

Mu ngaruka amenorrhea ishobora gutera harimo: koroha cyane kw’amagufwa ku buryo kuvunika biba byoroshye (Osteoporosis), indwara zifata umutima ndetse n’imitsi itwara amaraso (Cardiovascular diseases (CVDs) iterwa no kubura k’umusemburo wa Estrogen, ndetse no gusama bigoranye no kubura urubyaro mu buryo bwa burundu.

Ni yo mpamvu rero, umukobwa urengeje imyaka 15 atarabona imihango na rimwe ndetse n’umaze amezi atatu yikurikiranya atajya mu mihango kandi yarasanzwe ayijyamo , iyo abonye bikomeje gutyo agomba kujya kwa muganga kugira ngo barebe niba bidaterwa n’ikibazo gikeneye kuvurwa hakiri kare.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here