Ese koko Celeri zitera uburemba ku bagabo ! – Igisubizo cy’inzobere mu mirire

2
36

Ni imyumvire bigoye kumenya aho Abanyarwanda bayikuye nyamara ifitwe n’abatari bacye, bagira bati “Celeri ntabwo nazitekera umugabo !”

Impa uyu mugore na bagenzi be bahurizaho ituma mu birungo bagura batashyiramo celeri (celerie- celery), nuko “Nyine hari ikibazo zitera ku bagabo. Njya numva bavuga yuko zishobora kubatera uburemba.”

Uyu mugore namubajije niba kuri we celeri zagera mu rugo rwe, ansubiza aseka agira ati “Ntabwo bishoboka ! Ubwo se wowe wakwiyicira umugabo ubizi !”

Ibitandukanye n’ibyo ariko, Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, KWIZERA Philemon avuga ko “Ntabwo celeri zatera uburemba ahubwo zishobora kongera uburumbuke.”

Philemon avuga ko impamvu celeri zitatera uburemba ku bagabo aruko “zikize ku byitwa Phytonutrients. Izo Phytonutrients ni nziza cyane ku bagabo kuko zongera intanga ngabo. Nukuvuga wa mubare wazo ndetse n’ireme ryazo.”

Yongeraho ko “celeri zinakize kuri endrosterone. Ni nk’akanyangingo gato kaba muri testosterone, ari wo musemburo wa kigabo. Uwo musemburo ni wo utuma umugabo agira ubushake akaba yanabyara. Bivuze ko celeri zishobora kongera uwo musemburo.”

Kwizera Philemon, Inzobere mu mirire no kuboneza imirire

Inzobere mu mirire zivuga ko celeri ziri no mu biribwa bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. Ni mu gihe umugabo ufite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) bishobora kumuviramo ubugumba.

Celeri kandi ziza ku rutonde rw’ibiribwa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bizwi nka aphrodisiac foods.

Nubwo Celeri zifite akamaro mu kurinda ubugumba ku bagabo ariko, nta bwo zakoreshwa nk’umuti kubamaze kuba ingumba kuko ubushobozi zifite ari ubwo gukumira atari umuti uvura

2 COMMENTS

    • Murakoze namwe. Kandi ntituzadohoka kubaha amakuru yizewe abafasha gufata ibyemezo bizima mu bijyanye n’ubuzima. Ubuzima Buraryoha iyo ari Buzima

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here