Kurya usomeza : Ni bibi cyangwa ni byiza ?

0
26

Hari abantu bamwe bavuga ko kurya umuntu asomeza, yaba amazi cyangwa se ibindi binyobwa, ari bibi ku buzima, by’umwihariko igifu.

Abo bagatanga inama ko icyiza amazi wayanywa nibura mbere y’iminota 30 ugiye kurya cyangwa se nyuma y’iyo minota umaze kurya.

None se koko kurya usomeza ni bibi ku buzima bwa muntu ? Inkuru ishingiye ku bushakashatsi, yanditswe n’Ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa healthline.com, itanga igisubizo.

Ni inkuru ifite umutwe ugira uti « Drinking Liquids with Meals: Good or Bad? – Kurya usomeza: Ni byiza cyangwa ni bibi?”

Muri iyi nkuru batanga impamvu eshatu abavuga ko kunywa usomeza ari bibi bagenderaho nyamara ngo zidafite aho zihuriye n’ukuri.

  1. Ibinyobwa birimo alcohol (alcoholic foods) cyangwa acid (acidic foods) bituma amacandwe yuma.

Ni byo ngo alcohol igira uruhare mu kugabanuka kw’amacandwe ku kigero kiri hagati ya 10-15%. Gusa ngo ibi bibaho kuri za liquor zikomeye cyane ntabwo ari ku nzoga zisanzwe cyangwe se za wine. (1, 2 , 3 )

Ku rundi ruhande, ibiribwa birimo acid ngo byongera ingano y’amacandwe mu kanwa. (4)

  1. Amazi, Acid yo mu gifu na za Anzymes zo mu rwungano ngogozi

Abandi ngo bashingira ku kuba uriye usomeza amazi, ayo mazi afungura acid yo mu gifu na za anzymes zo mu rwungano ngogozi bikagora mu igogora ry’ibyo twariye.

Ibi na byo ngo si byo.

  1. Ibinyobwa n’igihe ibiribwa bimara mu gifu mbere yo koherezwa mu bindi bice by’urwungano ngogozi

Indi mpamvu, abavuga ko ari bibi kurya usomeza bashingiraho nuko amazi yatuma ibiryo bidatinda mu gifu, bityo bikavamo igifu kitabiseye nk’uko byakabaye bigenda.

Ibi na byo si byo.

Ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba igihe ibiribwa bishirira mu gifu, bwagaragaje ko nubwo ibinyobwa byihuta mu nzira y’igogora kuruta ibiribwa bifashe, nta ngaruka n’imwe bigira mu kugabanya igihe ibyo biribwa bifashe bimara kugira ngo bibe bitunganye neza. (5)

Kurya usomeza ahubwo bifite akamaro mu koroshya igogora

Ibinyobwa bifasha umuntu gukacanga neza ibyo ari kurya bityo bikamanuka neza mu muhogo kugera mu gifu.

Ibinyobwa bikomeza gufasha kandi ibisigazwa by’ibiribwa, bizasohoka nk’umwanda, kugenda mu buryo bworoshye, ibyo bikarinda umuntu gutumba ndetse n’impatwe (constipation).

Icyihongereyeho kandi, no mu busanzwe igifu cyohereza amazi aza kwivanga na acide ndetse na za anzymes kiba cyohereje. Bisobanuye ko ayo mazi aba akenewe kugira ngo izo za anzymes zikore neza.

Icyo ukwiye gusigarana

Ujye ufata icyemezo bijyanye n’uko wowe wiyumva iyo uriye usomeza.

Niba kurya usomeza bigutera ibibazo, bigatuma utumba cyangwa bikazamura acide yo mu gifu, ujye winywera amazi mbere yo kurya cyangwa se mwo hagati uri kurya.

Ibitari ibyo, nta bihamya bigaragaza ko kurya usomeza bifite ingaruka mbi ku mubiri.

Wibuke ko amazi ari ubuzima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here