Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyemeje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi babiri b’indwara y’ubushita bw’inkende, Monkey Pox (Mpox), ndetse ko bari kwitabwaho n’abaganga.
Aganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazama(RBA), Dr. Edisson Rwagasore, Umuyobozi muri RBC, Ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo yagize ati “Ikigo gishinzwe ubuzima, RBC kimaze gutahura abarwayi babiri twasanzemo indwara y’ubushita bw’inkende, ariyo Mpox. Harimo umugore ufite imyaka 33 n’umugabo ufite imyaka 34. Bose bari kwitabwaho n’abaganga”
Uyu muyobozi yongeyeho ko “Abo barwayi bombi twasanze barakunze kugirira ingendo mu gihugu cya DRC [Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo]”
Indwara y’ubushita ni indwara iterwa na Virusi yitwa MPOX. Imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kuva muri 2022. Ni indwara yandura cyane binyuze muri ubu buryo bugaragara kuri aya mafoto y’imfanyagisho yateguwe na RBC
Ibimenyetso by’indwara ya MPOX
Uko wakwirinda indwara ya MPOX
Reba Video (kuri Twitter-X) isobanura byinshi ku ndwara y’ubushita bw’inkende: https://x.com/RBCRwanda/status/1816946450938626491