Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyahamagariye Abaturarwanda kwipimisha indwara y’umwijima (Hepatite), iterwa na virusi za B na C kandi ko kuyipimisha no kuyivuza “Ni ubuntu ku Banyarwanda n’impunzi zahungiye mu gihugu cyacu”
Ni mu butumwa bwa video, RBC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda “Miliyoni umunani z’Abanyarwanda, bari hejuru y’imyaka 15 bapimwe Hepatite C, ibihumbi 60 by’abari bayifite bahabwa imiti, baravurwa barakira.”
RBC yongeyeho ko miliyoni eshanu z’Abanyarwanda basuzumwe Hepatite B, ibihumbi umunani by’abafite iyi virusi bari ku miti igabanya ubukana bwayo.
RBC ivuga ko serivisi zo gupima no kuvura Hepatite zitangwa n’abaganga ndetse n’abaforomo ku mavuriro yose ya Leta, ni ukuvuga ibitaro n’ibigo nderabuzima.
Mu rwego rwo kwirinda indwara ya Hepatite B kandi, mu Rwanda hatangwa urukingo rw’iyi ndwara.
Kuva muri 2022, RBC itangaza ko Abanyarwanda miliyoni zirindwi bamaze guhabwa uwo rukingo, muri bo harimo n’abana baruhabwa bakivuka, muri gahunda isanzwe y’ikingira.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO) igaragaza ko kugeza ubu ku Isi, abantu bagera kuri miliyoni 354 babana n’indwara ya Hepatite B cyangwa C. (1)
Mu mwaka wa 2022, imibare ya OMS igaragaza ko ku Isi abantu miliyoni 1.1 bishwe n’indwara ya Hepatite B
OMS ivuga ko ubushakashatsi bwabagaragarije ko nibura impfu miliyoni 4.5 ziterwa na Hepatite B cyangwa C, mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, zakabaye zirindwa binyuze mu gukingira, gupima, kuvura ndetse n’inyigisho kuri izi ndwara, bitarenze mu mwaka wa 20230.
Kuva muri 2016-2023 kandi, OMS yihaye intego ko mu bihugu byose binyamuryango, n’u Rwanda rurimo, ubwandu bushya wa Hepatite buzagabanuka ku kigero cya 90%, mu gihe impfu ziterwa na yo zizagabanuka ku kigero cya 65%.