Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko mbere yuko umugabo asohora (arangiza) hari ibindi bintu bimeze nk’ururenda byitwa ‘Pre-cum’ cyangwa se ‘Pre-Ejaculatory Fluid’ bisohoka mu gitsina cye, bishobora kuzanamo n’intanga nzima zifite ubushobozi bwo gutera inda.
Pre-cum, zoherezwa n’ibizwi nka ‘Cowper’s glands’ na ‘Glands of Littre’, mbere gato yuko umugabo arangiza. Ingano yazo ishobora kugera kuri millitiro enye (4 ml).
Ubusanzwe ngo nta ntanga n’imwe iba irimo, gusa zishobora kwivangamo mu gihe umugabo asohoye, bikabera mu gice cyizwi nka Urethra (imiyoboro y’inkari n’intanga).
Muri 2016, abaganga bo mu ishami ry’ubuvuzi bw’indwara z’abagore no kubyaza (Department of Obstetrics and Gynecology), mu bitaro bya Rajavithi, mu gihugu cya Tailand, bashyize hanze ubushakashatsi bise ‘Presence of Sperm in Pre-Ejaculatory Fluid of Healthy Males’, bugaragaza ko mu bagabo 42 bakoreweho ubwo bushakashatsi, 7 muri bo bangana, na 16.7% basanze muri ‘Pre-cum’ zabo harimo intanga nzima zishobora gutera inda.
Mbere y’aba bashakashatsi, muri 2011, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Hull, mu gihugu cy’Ubwongereza, nabo bashyize hanze ubushakashatsi bise ‘Sperm content of pre-ejaculatory fluid’, bwakozwe hagamijwe kureba ingano y’intanga ngabo ziri muri ‘pre-cum’ z’umugabo.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu bagabo 27 bwakoreweho, 10 muri bo, bangana na 37% basanze muri ‘pre-cum’ za bo harimo intanga nzima.
Muri 2020, abashakashatsi bo mu gihugu cya Viatnam na bo bakoze ubushakashatsi bise ‘Correlates of use of withdrawal for contraception among women in Vietnam’, bwari bugamije kureba abagore bakoresha kwiyakana nk’uburyo bwo kuboneza urubyara niba bitanga umusaruro.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 20% by’abagore 489 bakoreweho ubushakashatsi batwise nibura mu gihe cy’umwaka bakoreshaga uburyo vbwo kwiyakana.
Impamvu zatumye aba bagore batwita harimo kuba abagabo baratindaga kubiyaka bikarangira babasohoreyemo no kuba barasohoye za ‘pre-cum’ zirimo intanga nzima.
Aba bashakashatsi bose banzura ko mu gihe umugabo adashaka gutera inda atifuza, agomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kabone n’iyo yakoresha uburyo bwo kwiyakana.
Indi nama ni ukunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko bifasha gusohora za ntanga zasigaye mu miyoborantanga, ari na zo zishobora kwivanga na za ‘pre-cum’, wakongera gukora imibonano mpuzabitsina ugatera inda utabiteganyaga.