Gukura umwana ku ibere: hari abarisigaho urusenda, amase, n’abarishyiraho ibipfuko by’ibisebe

0
31

Konsa umwana mu buryo bwiza kandi buhagije n’ikintu inzego z’ubuzima mu Rwanda zishishikariza ababyeyi kwitaho kuko bifasha umwana gukura neza, yaba mu bwenge ndetse no mu gihagararo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku Isi, OMS rigena ko ubundi abana bose bagomba konka amezi atandatu ya mbere nta kindi kintu bafata, bagera kuri ayo mezi bagatangira gufata imfashabere ariko bagakomeza no konka kugera nibura ku myaka ibiri cyangwa se no hejuru yayo.

Hari ababyeyi bavuga ko abana babo bakunda konka ku buryo bashobora kumara n’imyaka ine bagishaka kuguma ku ibere.

Uyu mubyeyi wo mu mujyi wa Kigali yagize ati “Burya hari igihe umwana aba akunda ibere. Uwanjye namwonkeje nk’imyaka ine.” Yongeraho ko “Yavaga no mu irerero akaza akonka”

Ibyo ngo byatumye yiga andi mayeri kugira ngo arimukureho. Ati “Igihe kiragera ukarimukuraho. Njyewe nasizeho amase [ku ibere] mbona ahise aryanga.”

Si uyu mubyeyi gusa wakoresheje amayeri kugira ngo akure umwana we ku ibere kuko n’abandi twaganiriye batubwiye ko ari ko babigenza.

Umwe yagize ati “Nagiye muri pharmacie ngura udupfuko dutoya, turiya bagura nk’umuntu wakomeretse nkadushyira ku moko y’amabere ngapfuka neza, nkamubwira nti uyu munsi ntukoreho dore narwaye amabere, mbona ahise arivaho”

Undi yagize ati“Nasigagaho urusenda cyangwa igikakarubamba. Urikunda cyane arabyonka ariko utarikunda cyane ahita arireka.” Yongeraho ko “Urarimwima akanarira.”

Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, MFITEYESU Leah avuga ko gukura abana ku ibere muri ubu buryo ari bibi kuko bishobora kugira ingaruka, yaba ku mubyeyi ndetse n’umwana.

Yagize ati “Wenda tuvuge warugeze nko mu nshuro eshanu [wonsa ku munsi] ugahita ukupa, umubiri uzaguma gukora amashereka n’ubundi utegura ko umwana aribwonke inshuro eshanu. Rero iyo amashereka yabayemo menshi mu ibere ashobora gutera imisonga, iyo bibaye n’igihe kirekire bishobora gutera ama infection mu mabere.”

Leah avuga ko bishobora gutera n’ingaruka ku mwana zirimo “agahinda gakabije cyangwa se kwiheba kubera ko atekereza ko umubyeyi we ashobora kuba yamwanze, ashobora kuba ari igihano yamuhaye…”

Inzobere mu mirire, MFITEYESU Leah atanga inama ko uburyo bwiza bwo gukura umwana ku ibere arukubikora gahoro gahoro.

Ati “Ubundi tugira inama ababyeyi ko ugomba guhera ku nshuro umwana adakunda konka cyane, nk’inshuro zo mu ma saa ine, saa sita, saa cyenda…ugenda ugabanya bucye bucye, ntabwo uhita uzikuriramo rimwe.”

Yongeraho ko “Uko iminsi ishira, ugenda usatira noneho za nshuro umwana akunda konka cyane. Aho twavugamo nk’inshuro yo mu gitondo ndetse n’inshuro ya ninjoro umwana agiye kuryama. Uko ugenda ugabanya inshuro wonsaga ni nako amashereka umubiri wakoraga agenda agabanuka.”

Mfiteyesu Leah, Inzobere mu mirire no kuboneza imirire

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here