Inzego z’ubuzima zigena ko umwana wujuje amezi atandatu, atangira guhabwa imfashabere kuko amashereka yonyina aba atagihagije ngo akuremo intungamubiri zose akeneye.
Cyakora, hari ababyeyi bavuga ko baha abana iyo mfashabere nyamara bikarangira bagiye mu mirire mibi.
Uyu mubyeyi, ufite umwana uri mu ibara ry’umuhondo, yagize ati “Namujyanye ku kigo nderabuzima basanga ageze no mu muhondo”
Uyu mubyeyi avuga ko imfashabere yahaga umwana we yari isosi gusa kuko ari yo yakundaga. Ati “Umwana wanjye yakunda kurya isosi gusa. Noneho nkajya muha isosi nkabona yariye yahaze. Namuhaga isosi y’inyama n’isosi y’indagara”
Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, Mfiteyesu Leah avuga ko impamvu umwana w’uyu mubyeyi ashobora kuba yaragiye mu mirire mibi aruko yamuhaga isosi gusa.
Yagize ati “Urumva ikibazo yagize yamuhaye isosi. Ni amazi menshi kuruta izindi ntungamubiri zirimo, kuko dufate nk’urugero mu isosi y’indagara nta birayi birimo, nta mboga. Nubwo ari isosi y’ikintu gifite intungamubiri, ariko ntabwo icyo kintu yakiriye.”
Leah akomeza avuga ko ubundi imfashabere ku mwana utangiye kurya igomba kuba iteguye mu buryo bw’inombe inoze. Ati “Ubundi tuvuga ko indyo y’umwana igomba kuba ari inombe inoze. Bidakomeye ariko kandi bitari amazi.”
Ibi ngo ni byo bituma umwana ashobora kubona intungamubiri zose akeneye kuko uba wafashe ibiribwa bifite intungamubiri zinyuranye ukabinombera hamwe.
Atanga uru gero ko “ibitera imbaraga, niba ari ikijumba, niba ari igitoki, tugashyiramo ibyubaka umubiri nk’izo ndagara, inyama, igi, cyangwa se ibishyimbo n’amashaza, tukongeramo n’imboga. Nibwo umwana aba afashe indyo yuzuye kandi ihagije.”