Réseau des Femmes mu buvugizi bwo kuvugurura itegeko ry’ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda

0
35

Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro [Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Dévelopement Rural], ryatangiye gukora ubuvugizi ku itegeko rigenga ubuzima bw’imyororokere y’abantu mu Rwanda kugira ngo zimwe mu ngingo zaryo zivugururwe.

Ku wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, Umuryango Réseau des Femmes wakoze inama y’ubukangurambaga ku nzego zinyuranye, zirimo iz’ubuzima, ubutabera, imiryango yindi itari iya Leta, abahagarariye urubyiruko n’abagore mu mirenge 15 y’akarere ka Gasabo ndetse n’abashinzwe imibereho myiza muri iyo mirenge.

Baganiraga ku mbogamizi zagaragajwe n’isesengura uyu muryango wakoze ziri muri zimwe mu ngingo z’itegeko rigenga ubuzima bw’imyororokere y’abantu mu Rwanda.

Maitre Rose Mukanabana, Impuguke mu mategeko. Arasobanura imbogamizi ziri mu itegeko ry’ubuzima bw’imyororokere

Impuguke mu mategeko, Maitre Rose Mukantabana, ari na we wakoze ubwo busesenguzi, avuga ko by’umwihariko hari imbogamizi ku bijyanye n’imyaka y’ubukure ituma abana batemererwa guhabwa serivisi z’ubuzima, z’irimo n’ubw’imyororokere.

Yagize ati “Abana bari hagati y’imyaka 12 na 18 bashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Nyamara itegeko rikagena ko uri munsi y’imyaka 18, iyo agiye kwa muganga gushaka serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, agomba guherekezwa n’umubyeyi we cyangwa umurera byemewe n’amategeko.”

Yongeraho ko “Tumaze kubona izo mbogamizi, twatekereje ko Umushingamategeko yagena niba hari imyaka runaka yagenwa, umwana yabona izo serivisi atagombye guherekezwa n’umubyeyi cyangwa undi umurera”.

Umuyobozi wa Réseau des Femmes, Uwimana Xaverine avuga ko ari yo mpamvu batangiye gukora ubuvugizi kugira ngo bagaragaze ko iki ari ikibazo.

Yagize ati “Ni yo mpamvu twahurije hamwe izi nzego kugira ngo tubiganireho, tubagaragarize izo mbogamizi bityo badufashe kubitangaho ibitekerezo. Ibiganiro nk’ibi kandi bizakomeza. Turateganya no kuganira na Komisiyo y’Imibereho myize mu Nteko Ishinga amategeko.”

Uwimana Xaverine, Umuyobozi wa Réseau des Femmes

Bamwe mu rubyiruko bahagarariye abandi na bo bashimangira ko ari ingenzi ko abana bahabwa uburenganzira bwo kwifatira icyemezo ku buzima bwabo.

Zena Ziada Iragena, wari uhagarariye umuryango w’aba-Guides mu Rwanda, yagize ati “Ababyeyi bumva ko ari igisebo mbere yo gutekereza ku burenganzira bwawe nk’umwana ndetse n’ingaruka bishobora kukugiraho”.

Ndahiro Patrick, uhagarariye urubyiruko mu murenge wa Jali ashimangira ko “Byaba byiza bahawe uburenganzira bwo kujya gusaba izo serivisi.”

Ubuvugizi ku itegeko rigenga ubuzima bw’imyororokere y’abantu mu Rwanda, Umuryango Réseau des Femmes ubukora binyuze mu mushinga wabo witwa Santé et Droits Sexuels et Reproductifs (SDSR-Rwanda), bakorera mu mirenge yose 15 igize akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Ni umushinga bashyira mu bikorwa ku bufatanye n’Umuryango l’AMIE, w’Abyanya Canada, ku nkunga ya Affaires Mondiales Canada.

Mutarambirwa Denise ugenzura ibikorwa by’umushinga SDSR muri l’AMIE avuga ko kuganira n’inzego zinyuranye ku bijyanye n’imbogamizi ziri mu mategeko bizatuma uyu mushinga ugera ku ntego .

Yagize ati “Biragaragara ko ari intambwe duteye kugira ngo tubagezeho buriya bushakashatsi bwakozwe na Maitre Rose, bugaragaza imbogamizi ziri mu mategeko. Nkaba numva ari intambwe ikomeye kandi izadufasha kugera ku ntego umushinga wihaye.”

Mutarambirwa Denise ugenzura ibikorwa by’umushinga SDSR muri l’AMIE

Uretse gukora inama z’ubukangurambaga ku mbogamizi zikigaragara mu itegeko rigenga ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda, Umuryango Réseau des Femmes wanateguye agatabo k’imfashanyigisho ku bijyanye n’amategeko ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Abitabiriye inama bahawe imfashanyigisho ku mategeko ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere
Ndahiro Patrick, uhagarariye urubyiruko mu murenge wa Jali
Zena Ziada Iragena, waruhagarariye umuryango w’aba-Guides mu Rwanda

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here