Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, MINISANTE, yatangaje ko yatangije igikorwa cyo gutanga urukingo rw’indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara
Mu butumwa iyi minisiteri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, kuri uyu wa Kane, tariki 19 Nzeri 2024, yavuze ko ku ikubitiro yahereye ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox.
Biteganyijwe ko abagera ku 10.000 ari bo bazakingirwa mu cyiciro cya mbere.
MINSANTE ivuga ko gutangira gukingira Mpox ari “Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane bafite indwara y’Ubushita bw’Inkende (Monkeypox).
INDI NKURU WASOMA IJYANYE NA MPOX
Amafoto: Minisiteri y’Ubuzima