Rwanda: Abantu batandatu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg abandi 20 bararwaye

    0
    68

    Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr.Sabin Nsanzima yatangaje ko icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi, giterwa na Virus ya Marburg kimaze guhitana abantu batandatu mu gihe abandi 20 barwaye iki cyorezo.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’ubuzima, buri mu buryo bw’amashusho, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28, Nzeri 2024, Minisitiri Sabin yasobanuye ko umubare munini w’abishwe na Marburg ndetse n’abayirwaye ari abakora kwa muganga, by’umwihariko ahavurirwa indembe.

    Yakomeje avuga ko minisiteri y’ubuzima, inzego za Leta zindi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa barigukorana mu gushakisha abahuye n’aba barwayi ndetse n’abahuye n’abitabye Imana.

    Marburg ni virusi yandura cyane binyuze mu gukora ku maraso cyangwa amatembabuzi y’ufite iyi virusi.

    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uwayanduye bishobora gufata hagati y’iminsi itatu n’ibyumweru bitatu ataragaragaza ibimenyetso.

    Ni indwara igira ubukana bwinshi ku buryo uwayanduye aba afite ibyago byinshi byo guhitanwa na yo. (INDI NKURU WASOMA KURI MARBURG)

    Uwayanduye agaragaza ibimenyetso birimo: umuriro mwinshi; kubabara umutwe; kuruka ndetse no gucibwamo.

    Cyakora, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yasabye Abaturarwanda “kudakuka umutima no kubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo.” mu gihe iyi minisiteri ikomeje ibikorwa byo guhangana n’iki cyorezo.

    Mu ngamba Abaturarwanda basabwa kubahiriza harimo: kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg; gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no gukoresha imiti yica udukoko (hand sanitizers).

    Minisitiri Sabin yihanganishije imiryango y’abahitanwe na Marburg kandi abizeza ko “Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.”

    Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ubufatanye bwacu ni bwo bwatumye dutsinda ibyorezo byabanje, n’iki na cyo twizeye ko tuzagitsinda vuba.”

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here