Akazi kose abantu bajyagamo karakomeza – Minisante ihumurije abaturage ku cyorezo cya Marburg

    0
    38

    Minisiteri y’ubuzima, Minisante, yahumurije Abaturarwanda ko badakwiye gukurwa umutima n’icyorezo  cya Marburg kuko iki cyorezo kitagiye guhagarika imirimo bakoraga.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa 29 Nzeri 2024, cyagarukaga ku ishusho rusange y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda, yahumurije Abaturarwanda ko iki cyorezo kitagiye guhagarika imirimo bakoraga nk’uko bamwe baribatangiye ku bihuza no mu bihe bya Covid-19.

    Yagize ati “Tubisobanure ko imirimo, akazi kose abantu bajyagamo karakomeza. Nagira ngo icyo cyo twongere tugishimangire.”

    Minisitiri Sabin yasobanuye ko umuntu utaragaragaza ibimenyetso bya Marburg “Ntabwo aba yanduza abandi.”

    Ibyo bimenyetso by’ibanze ni umuriro ukabije; kuribwa umutwe bikabije cyane;  kubabara mu ngingo no mu mikaya, ugacika intege cyane; gucibwamo ndetse no kuruka.

    Kuba umuntu utaragaragaza ibimenyetso adashobora kwanduza Marburg, Dr.Sabin yavuze ko bisobanura impamvu batahagarika ingendo kuri uwo muntu.

    Ati “Ntabwo rero wavuga ngo umuntu wese uri kuri moto turamubujije kugenda nta n’ibimenyetso afite n’umutwaye ntabyo.”

    Cyakora, ku bantu biyumvamo ibimenyetso bya Marburg, Minisitiri Sabin yabasabye, bo ubwabo,  kwirinda kujya mu ruhame ahubwo bakamenyesha inzego z’ubuzima.

    Ati “Birava ku mutima w’umuntu ku giti cye. Turakubwira ngo niba ufite bya bimenyetso wibikomezanya, wijya muri ya mirimo ahubwo ni wowe dukeneye yuko waduhamagara kuri 114 cyangwa se ukajya ku ivuriro rikwegereye.”

    Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo abarwayi ba mbere b’icyorezo cya Marburg bagaragaye mu Rwaanda. Minisante ivuga ko kugeza ubu, abanduye ari 26 naho abahitanywe n’iki cyorezo bakaba 8.

    Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko urugendo rwo gushakisha abahuye n’abandu Marburg rukomeje ndetse ko bamaze kubona abagera kuri 300. Aba barimo aba hafi bahuye bashobora kuba babana mu nzu, n’aba kure.

    Dr. Sabin yongeye guhumuriza Abaturarwanda ko Leta iri gukora uko ishoboye ngo bahashye Marburg mu gihe cya vuba “Amezi ashobora kuba abiri cyangwa atatu bikabije cyane.”

    Icyorezo cya Marburg gishobora kwirindwa binyuze mu gukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iki cyorezo.

    Kwambara agapfukamunwa kandi si uburyo bwo kwirinda Marburg kuko itandurira mu mwuka.

    IZINDI NKURU WASOMA KU BIJYANYE N’ICYOREZO CYA MARBURG:

    1. Rwanda: Abantu batandatu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg abandi 20 bararwaye

    2. MINISANTE itanze ibisobanuro ku ndwara bivugwa ko iri guhitana abantu mu Rwanda

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here