Afurika: Abagaragaje ibimenyetso bya Mpox muri 2024, 37% nibo bapimwe

    0
    13

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO) rivuga ko ku mugabane wa Afurika hakiri imbogamizi ikomeye mu gupima virusi y’ubushita bw’inkende (Mpox) kuko muri uyu mwaka, mu bagaragaweho ibimenyetso by’iyi virusi hamaze gupimwa gusa 37%. 

    Mu itangazo OMS yashyize hanze tariki 03 Ukwakira 2024, ryagarukaga ku buryo bushya bwo gupima indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) bwemejwe n’iri shami rya Loni, buzwi nka in vitro diagnostic (IVD), ivuga ko ubu buryo buzafasha ibihugu birimo icyorezo cya Mpox gupima abantu benshi.

    OMS ikomeza ivuga ko kutagira ubushobozi buhagije bwo gupima virusi ya Mpox no gutinda kubona ibisubizo ku bayirwaye, byakomeje kuba intandaro y’ikwirakwira ry’iyi virusi muri Afurika.

    Tariki 27 Nyakanga 2024, U Rwanda rwiyongereye ku bindi bihugu bya Afurika byagaragayemo Mpox, nyuma yo kubona abantu babiri bayifite. Ni virusi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyatangaje ko ifite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)

    Dr. Edisson Rwagasore, Umuyobozi muri RBC, Ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo yagize ati “Abo barwayi bombi twasanze barakunze kugirira ingendo mu gihugu cya DRC”

    OMS ivuga ko muri uyu mwaka wa 2024, abantu basaga 30,000 bagaragaweho ibimenyetso bya virusi ya Mpox muri Afurika. Umubare wabo muni bari abo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Uburundi ndetse na Nigeria.

    Muri abo, 37% ni bo bonyine bamaze gupimwa muri uyu mwaka. Ni ukuvuga ko abantu 11, 100 ari bo bonyine bamaze gupimwa, mu gihe abandi 18, 900 batazi uko bahagaze.

    OMS ivuga ko ikomeje ibiganiro n’inganda zinyuranye kugira ngo haboneke ibikoresho bihagije byifashishwa mu gupima virusi ya Mpox, ndetse ko kugeza ubu yakiriye ubusabe butatu bw’inganda zifuza gushyira ku isoko uburyo bwo gupima iyi virusi.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here