Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye uburyo u Rwanda ruri guhangana na Virusi ya Marburg, avuga ko bishimangira imbaraga igihugu cyashyize mu kubaka urwego rw’ubuzima.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024. Ni ikiganiro cyabereye muri Kigali Convention Centre.
Asobanura uko icyorezo cya Marburg gihagaze kugeza ubu, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzima yongeye gushimangira ko virusi ya Marburg itakwiriye mu baturage nk’uko ibipimo bafata umunsi ku wundi bibigaragaza.
Yagize ati “Uretse abantu dufite ku rutonde rw’abahuye n’abanduye, twakomeje kujya dukurikirana abantu bose bagaragaza ibimenyetso bya Marburg kandi abo twapimye bose mu byumweru bine bishize nta n’umwe twasanze yaranduye. Ibyo biratanga amakuru meza ko Marburg itakwiriye mu baturage.”
Minisitiri Sabin yagaragaje ko mu cyumweru gishize ubwandu bushya bwa virusi ya Marburg bwagabanutse ku kigero cya 92%.
Kugeza ubu, abarwayi batatu ni bo basigaye mu bitaro, ugendeye ku mibare iheruka ya Minisiteri y’ubuzima yo kugera tariki 19 Ukwakira 2024.
Mu barwayi bakiri kuvurwa, harimo babiri bari bamaze iminsi irenga 10 bari ku mashini zibafasha guhumeka kuko ibihaha byabo bitari bigishoboye gukora uwo murimo uko bikwiye.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, wanasuye abo barwayi, ahamya ko aya ari amateka mu buvuzi bw’icyorezo cya Marburg muri Afurika.
Yagize ati “Turizera ko ari ubwa mbere muri Afurika, abarwayi ba Marburg bashyizwe ku mashini zibafasha guhumeka bakazikurwaho [ari bazima]. Mu bihe byashize, aba barwayi ubundi bakabaye barapfuye.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibi bishimangira iterambere ry’ubuvuzi mu Rwanda. Ati “Ibi birasobanura imbaraga u Rwanda rwayize mu kongerera ingufu urwego rw’ubuzima.”
Tariki 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko mu Rwanda habonetse virusi ya Marburg.
Imibare y’iyi minisiteri igaragaza ko kugera kuwa Gatandatu tariki 19 Ukwakira hari hamaze gupimwa abantu 4715. Muri abo, 62 ni bo basanze baranduye iyo virusi.
Mu banduye virusi ya Marburg, 44 baravuwe barakira, 15 irabica mu gihe 3 bakiri kuvurwa. Mu rwego rwo guhashya iyi virusi kandi, abantu 1070 barayikingiwe.

