Abahanga mu buzima bw’imyororokere y’abantu bavuga ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, cyakora hari ababyeyi bavuga ko batabona aho bahera baganira kuri ibyo bita ‘urukozasoni’.
Impuguke mu buzima bw’imyororokere Dr. Anicet Nzabonimpa avuga ko guha abana amakuru yanyayo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere hakiri kare, ari ingenzi cyane mu kubarinda ingaruka zishobora kubageraho zaturutse ku kutagira ayo makuru — zirimo inda zitifuzwa ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, zirimo na Virusi itera SIDA.
Avuga ko mu hantu hatatu abana bashobora gukura ayo makuru harimo no ku babyeyi. Ati “Aha mbere ni mu muryango umuntu avukamo, ari naho hagaragara rwa ruhare rw’ababyeyi. Ahandi ni ku babyeyi ndetse n’abo bagendana umunsi ku wundi —urungano”
Dr. Anicet ashimangira ko “Burya ababyeyi ni bo barimu ba mbere b’abana babo.”
Itegeko ry’u Rwanda n° 21/05/2016 ryo ku wa 20/05/2016 ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu na ryo rishimangira ko ababyeyi bafite uruhare mu kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ingingo ya 14 y’iryo tegeko igira iti ‘Umubyeyi wese cyangwa ushinzwe kurera umwana afite inshingano zo kuganiriza abana ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu.”
Nubwo bimeze bityo ariko, hari ababyeyi bavuga ko babura aho guhera bikarangira abana babo bagezweho n’ingaruka.
Uyu mubyeyi wo yagize ati “Umwana wanjye w’umukobwa yabyaye afite imyaka 13, kubera ko ikiganiro cy’ububyeyi cyari nta cyo. Ibyo kwigisha abana ibyororokere, kubera harimo n’abasore, byanteraga ipfunywe.”
Undi mugabo twaganiriye na we yagize ati “Nakundaga kugera mu rugo nka saa 5:00 PM simbone igihe cyo kuganira n’abana, ariko twagiye kubona ingaruka dusanga ibyo tutamubwiye ari byo bimubayeho ahita atwara inda.”
ABABYEYI DUHERE HE?
Impuguke mu buzima bw’imyororokere Dr. Anicet Nzabonimpa avuga ko kuganiriza umwana ibijyanye n’imyororokere bikwiye gutangira akiri muto. Yagize ati “Abahanga bagaragaza ko umubyeyi akwiye kuganiriza umwana ibijyanye n’imyororokere kuva kumyaka itatu.”
Dr. Anicet avuga ko uyu mwana aba atangiye kumenya kuvuga neza no gusobanura amagambo kuburyo “hariya umubyeyi yajya amusubiza nk’akabazo amubajije. Niba amubajije ati ‘iki ni iki?’ Wenda amubaza nk’igitsina cye, ntamubeshye ngo ni akanyoni ahubwo akamubwira ko ari igitsina cye ndetse akamubwira n’imirimo kizakora agafungira aho ntasobanure byinshi.”
Umwana ugeze mu myaka irindwi we ngo uba ushobora no kumusobanurira imikorere y’umubiri we n’uko agomba kuwurinda kuko aba ashobora kwitwara neza bitewe n’amakuru wamuhaye.
Umwana ugeze mu kigero cy’imyaka 10 kuzamura, we ngo umusobanurira nk’usobanurira umuntu mukuru kuko aba agezi mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ku buryo “Niyo utinze kumuha amakuru hari igihe usanga yaraguciye mu rihumye, yaratangiye gukora imibonano mpuzabitsina.”
Dr. Anicet ashimangira ko “Ni ngombwa guha umwana amakuru hakiri kare kugira ngo ayazamukane azamugirire akamaro mu byiciro byose by’imikurire azanyuramo.”
