Kuba ujya mu mihango ntibisobanuye ko ubyara — Inzobere mu kuvura abagore

2
44

Inzobere mu kuvura indwara z’abagore zivuga ko kuba umugore ajya mu mihango bidasobanuye ko abyara, bityo ko umaze igihe kinini gusama byaranze yajya kwa muganga bakareba ikibitera.

Ni mu gihe hari abagore bavuga ko bamaze imyaka ibiri gusama byaranze, nyamara bumva ko nta kibazo bafite kuko bajya mu mihango buri kwezi.

Uyu mugore twaganiriye wo mu mujyi wa Kigali, utashatse ko imyirondoro ye igaragara muri iyi nkuru, avuga ko yashatse umugabo akamwirukana amuziza ko bamaze umwaka gusama byaranze, n’undi wa kabiri bashakanye bakaba bamaze umwaka babana nta gusama kurabaho.

Kuri we asanga kuba adasama bishobora kuba ari we ufite ikibazo. Ati “Uwo tubana ubu ngubu yarafite umugore batandukanye kandi bafitanye umwana. Ni njye ufite ikibazo kuko ntibyumvikana ko nashaka kabiri hose mbura aho mbyara.”

Nubwo bimeze bityo nyamara, ngo ntiyigeze atekereza kwivuza kuko yumvaga ko kuba ajya mu mihango buri kwezi bihagije.

Yagize ati “Njyewe nabonaga buri kwezi mbona imihango nkibaza impamvu ntari gusama.” Ashimangira ko “ubundi tuba twumva ko umuntu wese ujya mu mihango abyara.”

Nyuma y’ikiganiro twagiranye — nkamusobanurira ko kujya mu mihango bidasobanuye 100% ko no gusama bishoboka — , uyu mugore yahise afata umwanzuro wo kwihutira kujya kwa muganga. Ati “Ndabikurikirana njye kwa muganga barebe ikibazo mfite. Narikuzituriza ngategereza pe! Ahubwo namwe murakoze kumpugura.”

Si uyu mugore gusa utekereza muri ubwo buryo kuko hari na mugenzi we twaganiriye akavuga ko ari ko yarabizi.

Uyu nawe avuga ko “maranye n’umugabo imyaka ibiri ariko ntabwo ndabyara.”

Nubwo uyu mugore atakwemeza ko ari we ufite ikibazo cyo kutabyara, avuga ko kuba ajya mu mihango yumva bihagije ko we nta kibazo afite. Ati “Ntabwo nigeze njya kwivuza. Twumva ko umuntu wese ujya mu mihango biba bishoboka ko yabyara.”

Dr. Mutabazi Jean de la Croix, Umuganga w’Inzobere mu kuvura indwara z’abagore. Arikuganira n’umurwayi

Dr. Mutabazi Jean de la Croix, Umuganga w’Inzobere mu kuvura indwara z’abagore, akaba anakuriye ishami rivura izo ndwara mu bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB), ashimangira ko kuba umugore ajya mu mihango bidasobanuye ko no gusama bishoboka.

Yagize ati “Iyo igi rye rishya (ovulation) buri kwezi, kimwe mu bimenyetso koko ni iyo mihango, ariko kuba igi ryahiye haba hakwiye n’inzira ifunguye iza kurihuza n’intanga z’umugabo; ubwo nshatse kuvuga imiyoborantanga ya kigore.”

Uyu muganga avuga ko hari igihe iyo miyoborantanga yaba idafunguye bigatuma gusama bitashoboka. Ati “Umuntu rero ashobora kuba ameze neza ku bijyanye no gushya kw’igi ariko imiyoborantanga ye idafunguye, bityo gusama na ko ntabwo kwashoboka.”

Dr. Mutabazi avuga ko kandi gutinda gusama ku mugore bishobora guterwa n’ikibazo we afite, ikibazo cy’umugabo we cyangwa ikibazo bombi bafite.

Agira inama abagore ko mu gihe batinze gusama bajya kwa muganga kugira ngo harebwe ikibitera. Ati “Umugore umaze umwaka abana n’umugabo mu buryo buhoraho; iyo tuvuze mu mu buryo buhoraho ni umuntu ubasha gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye inshuro eshatu mu cyumweru, nta buryo bwo kuboneza urubyara akoresha kandi ari munsi y’imyaka 35 aba agomba kwisuzumisha nk’umuntu watinze kubyara.”

Yongeraho ko “Undi na we umaze amezi atandatu, abonana n’umugabo muri ubwo buryo twavuze haruguru, ariko arengeje imyaka 35 na we abagomba kwisuzumisha.”

Nubwo umugore ujya mu mihango atari ikimenyetso simusiga ko anabyara, ku batayijyamo byo n’ikibazo.

Abaganga batanga inama ko umukobwa urengeje imyaka 15 atarajya mu mihango na rimwe ndetse n’usanzwe ayijyamo ariko akamara amezi atatu yikurikiranya atayijyamo, kandi atarasamye cg ngo abe akoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, aba akwiye kujya kwa muganga bakareba impamvu.

2 COMMENTS

    • Yego rwos ebirashoboka. Hari uburyo abaganga bakoresha bwo kubaga ariko badafunguye ahantu hanini. Mu Rwanda, ubwo buryo natwe turabukoresha. Gusa iyo bidakunze bashobora kumubaga mu bundi buryo kugira ngo bashobore kumuha ubuvuzi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here