Gasabo: Abiga muri GS Kinyinya bibukijwe ko SIDA igihari

2
72

Abanyeshuri basaga 3, 800 biga muri Groupe Scolaire Kinyinya (GS Kinyinya), yo mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo bahawe ibiganiro bibibutsa ko SIDA igihari, basabwa kuyirinda bibanda cyane ku kwifata ariko uwo binaniye agakoresha agakingirizo.

Ni ubukangurambaga bwateguwe n’umuryango Réseau des Femmes, muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga, ngaruka mwaka, wo kurwanya SIDA wa 2024, wizihizwa tariki ya 1 Ukubozi.

Ni muri gahunda by’umwihariko z’umushinga w’ubuzima bw’imyororokere, witwa SDSR-Rwanda, uyu muryango ushyira mu bikorwa mu mirenge yose 15 y’akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’Umuryango w’Abanya-Canada witwa l’AMIE ku nkunga ya Affaires Mondiales Canada

Abanyeshuri basaga 3,800 bumvise inyigisho zibakangurira kwirinda icyorezo cya SIDA

Abanyeshuri twaganiriye bavuga ko inyigisho bahawe bungukiyemo byinshi bizabafasha kwirinda kwandura virusi itera SIDA.

Ndayisenga Jacques, wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye (S4) yagize ati “Batwigishije uburyo SIDA yandura n’uburyo ki igira ingaruka ku mubiri w’umuntu. Njye nafashe ingamba zo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Kaliza Pamela, na we wiga muri S4 yagize ati “Njyewe ikintu nungutse ni ukujya twirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Umuyobozi wa GS Kinyinya, Aimée Beata Mushimiyimana na we avuga ko ubu bukangurambaga ari ingenzi, mu gufasha abanyeshuri kugira amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere ndetse ko bukwiye gukomeza.

Yagize ati ”Kwigisha ni uguhozaho. Ni muri urwo rwego rero twifuza ko ubu bukangurambaga bukomeza kugira ngo urubyiruko turerera hano ruge rubasha kubona amakuru ahagije, yaba ku buzima bw’imyororokere, ariko by’umwihariko mu kurwanya SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Aimée Beata Mushimiyimana, Umuyobozi wa GS Kinyinya

Ni ibintu binashimangirwa na Uwimana Marie Chantal, Umukozi Ushinzwe Imibereho Myiza mu murenge wa Kinyinya.

Yagize ati ” Hari abana benshi tuba dufite hano baba bafite amakuru atari yo. Iyo baje rero bagatanga ubutumwa biratworohera kugira ngo ba bana bari bafite amakuru atari yo babashe kuyamenya. ”

Chantal yongera ho ko ” Icyo twakagombye gukora rero ni ugushyira imbaraga mu gutanga amakuru kuko hari igihe kigera abantu bakibwira ko SIDA itakiri indwara ikaze. Ariko iyo abantu bafite amakuru, bakabwirwa ko ubwandu bushya bugihari, babasha na bo gufata ingamba ntibumve ko ari ibintu byarangiye. ”

Uwimana Marie Chantal, Umukozi Ushinzwe Imibereho Myiza mu murenge wa Kinyinya. Ari guhemba abana batsinze ibibazo

Umuhuzabikorwa w’Umushinga SDSR-Rwanda, Séraphine Mukeshimana avuga ko bafite icyizere ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga bw’uyu munsi rero bwari bugamije kwibutsa urubyiruko ko virusi itera SIDA igihari, kuko hari abo usanga bariraye bitewe n’uko iyi ari indwara imaze igihe. Twizera rero ko bizafasha abana gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu Rwanda hakiri abantu 9 bandura virusi itera SIDA buri munsi, mu gihe abandi barindwi bicwa na SIDA. Ni imibare igaragza ko ubukangurambaga bwo kurwanya iki cyorezo bugikenewe mu gihugu.

Séraphine Mukeshimana, Umuhuzabikorwa w’Umushinga SDSR-Rwanda

 

2 COMMENTS

    • Murakoze gushima. Gutanga amakuru afasha Abaturarwanda gufata ibyemezo bizima bijyanye n’ubuzima bwabo ni yo ntego twiyemeje

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here