Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye ko ibikorwa byo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV) bitarangirana n’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya iryo hohotera kuko ibiritera byo bitarangiye.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Guteza imbere Umuryango no Kurengera Umwana, muri MIGEPROF yabigarutseho kuwa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, mu birori byo gusoza ubwo bukangurambaga mu karere ka Gasabo.
Buri mwaka, kuva tariki 16 Ugushyingo kugera tariki 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu bukangurambga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ubwo ubu bukangurambaga bwasozwaga, mu karere ka Gasabo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka karere BAYASESE Bernard yavuze ko hari ibikorwa byinshi bakoze muri iyi minsi bigamije gukomeza kubaka umuryango uzira ihohotera.
Yagize ati “Twakoze ibikorwa byinshi bitandukanye. Kwitabira umugoroba w’umuryango; gutanga ubutumwa mu nteko z’abaturage; ibikorwa by’imikino mu mirenge inyuranye, tugenda dushishikariza urubyiruko hakiri kare kugira ngo bamenye yuko umuryango mwiza ugomba kubaho nta hohoterwa, ryaba ari irikorerwa abagore cyangwa se abagabo.”
Uyu muyobozi yongeraho ko “Ikindi ni amahugurwa yagiye ahabwa ibyiciro by’inzego z’ibanze, abakorerabushake, inshuti z’umuryango, abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’imidugudu kugira ngo bamenye n’uburyo bwo gutanga amakuru n’inzego bagomba kuyatangaho.”
Abo bayobozi kandi ngo banahuguwe uburyo bwo gusigasira ibimenyetso mugihe hari uwahohotewe kuko bifasha inzego z’ubutabera mu gukora akazi kazo.

Kimwe n’ibindi bikorwa byakozwe mu gihugu hose, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Guteza imbere Umuryango no Kurengera Umwana, muri MIGEPROF, Umutoni Aline yasabye ko byakomeza na nyumay’iyi minsi 16 y’ubukangurambaga.
Yagize ati “Iminsi 16 irarangiye ariko ubukangurambaga bwagakwiye guhoraho kubera yuko ibitera ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ingaruka byo ntabwo biba bihagaze.Turasaba rero ko buri wese abigira ikibazo cye.” DG Aline yasabye kandi abagize umuryango kutarebera mu gihe hari uwahohotewe.

Umuryango Réseau des Femmes, nka bamwe mu bafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango uvuga ko uzakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mukeshimana Séraphine, umukozi muri uyu muryango ushinzwe by’umwihariko guhuza ibikorwa by’Umushinga w’Ubuzima bw’Imyororokere witwa SDSR-Rwanda [SDSR-Rwanda ni umushinga Réseau des Femmes ishyira mu bikorwa mu mirenge yose 15 y’akarere ka Gasabo, ku bufatanya na L’AMIE ku ngunga ya Affaire Mondiales CANADA]
Yagize ati “Mu bijyanye no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, icya mbere Réseau des Femmes ikora ni ugutanga ibiganiro mu baturage, binyuze mu nteko z’abaturage, umugoroba w’umuryango kugira ngo dukangurire umuryango kuba umuryango utekanye. Ikindi dukora ni ukwigisha umugore uburenganzira bwe ariko budahutaza ubw’umugabo bari kumwe.” Ashimangira ko “Icyo tugiye gukora rero ni ugukomeza bya biganiro”

Itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohotera iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, risobanura ko ihohotera rishingiye ku gitsina ari “igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo”
Ihohotera rishingiye ku gitsina riri mu byiciro bine ari byo: irikomeretsa umubiri; irikomeretsa umutima; irishingiye ku mutungo ndetse n’irikorerwa ku gitsina
