Perezida Kagame yifatanyije mu kababaro n’imiryango y’abishwe na Marburg

0
14

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko igihugu cyifatanyije mu kababaro n’imiryango y’abahitanywe n’icyorezo cya Maburg.

Yabigarutseho mu ijambo rye risoza umwaka wa 2024.

Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo mu Rwanda hagaragaye virusi ya Maburg, kuri ubu itakirangwa mu gihugu, ariko yasize itwaye ubuzima bw’Abaturarwanda 15 muri 66 bari bayanduye.

Perezida Kagame yavuze ko iki cyorezo kiri mu bibazo byateje impungenge cyane muri uyu mwaka, yihanganisha imiryango y’abo cyishe.

Yagize ati “Muri uyu mwaka ushize twahuye n’ibibazo bitandukanye, muri byo icyateye impungenge cyane ni virusi ya Marburg. Ku miryango yabuze ababo, twifatanyije namwe muri aka kababaro.”

Umukuru w’igihugu kandi, yashimiye abakozi bo mu nzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo rwatumye icyorezo cya Marburg gishira mu gihugu.

Yagize ati “Ndashimira abakozi bo mu nzego z’ubuzima, ubutwari bagaragaje; n’abafatanyabikorwa bacu, umusanzu batanze w’ingirakamaro.”

Tariki 20 Ukuboza 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante) yatangaje ku mugaragaro ko U Rwanda rwatsinze icyorezo cya Maburg mu buryo budasubirwaho, nyuma yo kumara iminsi 42 yikurikiranya, uhereye igihe umurwayi wa nyuma yasezerewe mu bitaro, nta bwandu bushya bw’iyi virusi bubonetse mu gihugu.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here