U Rwanda rugiye gutangira gukoresha imiti mishya ivura Malaria

0
28

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko kuva kuri uyu wa mbere, tariki 6 Mutarama 2025, mu bitaro byo mu gihugu hatangira koherezwa imiti ibiri mishya ivura malaria, mu rwego rwo kunganira uwarusanzwe ukoreshwa wa Coartem.

Iyo miti ni uwitwa dihydroartemisinin-piperaquine (DHAP), ndetse na artesunate-pyronaridine (ASPY). Yombi yemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS).

Gukoresha iyi miti bigamije guhangana n’ubundahangarwa bwa malaria ku muti wa Coartem, bwagaragaye mu Rwanda no mu bindi bihugu byo ku Isi.

INDI NKURU WASOMA: Imibu itera Malaria yahinduye amayeri: Minisante yasabye ko hakazwa ingamba zirengagijwe

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya malaria, muri RBC, DrMbituyumuremyi Aimable avuga ko iyi miti “Imenyerewe mu buryo bwo kuvura malaria ariko yunganira iyo dusanzwe dukoresha ya Coartem.”

Ku ikubitiro, iyi miti iratangira gutangirwa ku bitaro, mu gihe mu kwezi kwa Kane izagera no mu bigo nderabuzima byose byo mu gihugu.

Dr. Aimable avuga ko “Ubu rero hari iyamaze kuza icyiciro cya mbere, yahageze mu cyumweru gishize. Izakoreshwa rero ku bitaro kugira ngo abaganga bajye bayandikira abahawe imiti ya mbere ntiboroherwe.”

Uyu muyobozi yongeraho ko “Indi nimara kuboneka ihagije, tuzaba twamaze no guhugura abajyanama b’ubuzima n’abaforomo, ku bigo nderabuzima, twibwira ko yaba yatangiye gutangwa mu kwezi kwa Kane.”

RBC ivuga ko zimwe mu mpamvu zatumye indwara ya malaria igira ubudahangarwa ku muti wa Coartem, usanzwe wifashishwa mu kuvura iyi ndwarara, harimo kuba iyi miti ikoreshejwe igihe kirekire cyane idasimburwa, abayifata nabi ku kigero kidahagije [abayifata ntibayimare] ndetse no kwandura malaria yamaze kugira ubudahangarwa kuri iyo miti.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here