‘Wakoze kuza’, amafaranga ya tike abasore b’i Kigali baha abakobwa bikarangirira mu buriri

0
119

Hari abangavu bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari amafaranga abasore babaha iyo babasuye, bise ‘wakoze kuza’, bakayabaha nka tike nyamara ari mu buryo bwo kubiyegereza kugira ngo bazakore imibonano mpuzabitsina.

Ni abangavu baganiriye na Radio Salus, bavuga ko iyo basuye abasore hari amafaranga babaha bigatuma n’ubutaha iyo uwo musore amusabye kumusura nta ho yahera ahakana.

Umwe yagize ati ‘Aguha nk’icumi nyine (10,000FRW) ‘ati fata akamoto’. Iyo akubwiye ati ‘ngwino unsure ndagutegera’ uhita ugenda.”

Mugenzi we yabishimangiye agira ati “Ntanagusabe [ko muryamana] bwa mbere, ugasubirayo bwa kabiri ntabikwake, bwa gatatu ‘finale’ arabikwaka.”

Aba bangavu bavuga ko kandi kuri iyo nshuro bidashoboka ko wamuhakanira. “Uva aho ubitanze. Ntabwo wamuhakanira kuko, nimba wenda agutegeye moto ya 10,000FRW warigutegesha 700FRW, urumva ayo mafaranga ni menshi cyane uba usaguye kandi nawe ntiwayitesha.”

Abasore na bo bavuga ko ari nk’umuco ko niba umukobwa yagusuye ugomba kumutegera mu buryo bwo kumushimira ko yaje.

Uyu yagize ati “Uramubwira uti ‘wowe fata agahûuma [moto] nta ribi’ mugakora ibyo mukora mu rugo.”

Mugenzi we yungamo ko “Urumva nawe nyine aba yagufashije. Ni ishimwe [Wakoze kuza].”

Umuryango utari uwa Leta, wita ku guteza imbere ubuzima mu Rwanda, HDI [Health Development Initiative], ugira inama urubyiruko rw’abakobwa ko amafaranga adakwiye kuba intandaro yo kubakoresha imibonano mpuzabitsina batateguye.

Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Dr. Kagaba Aphrodis aganira na Radio Salus yagize ati “Ubundi ntabwo umuntu yagombye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko bamuhaye amafaranga. Kuko amafaranga nyine iyo ajemo, ni yo atuma umuntu ashobora no kurangara bakamukoresha ibintu bishobora kumugiraho n’ingaruka.”

Dr. Kagaba agira inama urubyiruko kandi ko “Niba anabihisemo [gukora imibonano mpuzabitsina] bakaba bakoresha agakingirizo bigatuma birinda kuba batwita cyangwa se bakanarwara indwara [zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye]”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here