Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, muri uyu mwaka wa 2025 (Maternal & Child Health week 2025) cyahawe umwihariko wo kurandura igwingira mu bana, nk’uko biri mu nsanganyamatsiko igira iti “HEHE N’IGWINGIRA: Twite ku buzima bw’umubyeyi utwite, umwana, umwangavu, imirire n’isuku, dukingiza inkingo zose,”
Ni icyumweru, ku rwego rw’igihugu, cyatangirijwe mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gikomero, kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Mutarama 2025.

Iki cyumweru gisanze Guverinoma yarihaye intego yo kugabanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, rikava kuri 33% ryariho muri 2020 — nk’uko byagaragajwe n’Ubushakashatsi bwa VI ku buzima n’imibereho (DHS), bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda— rikagera kuri 15%, bitarenze mu mwaka wa 2029, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu [2024-2029].
Ni mu gihe kandi muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024) yavugaga ko iryo gwingira ryakabaye nibura ryaragabanutse kugera kuri 19% bitarenze muri 2024. Ni intego hagitegerejwe ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane aho uwo mwaka warangiye iyo ntego igeze.
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi mu mavuriro, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Cyiza François Regis, avuga ko muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga bagiye kurushaho kwita ku guhindura imyumvire y’ababyeyi ku bijyanye n’indyo yuzuye, nka kimwe mu bibazo bituma abana bagwingira.
Yagize ati”Turi kwita cyane cyane ku kintu kigendanye n’ihindura myumvire y’ababyeyi kuko byagaragaye ko hari ababyeyi benshi, mu bushobozi buhari umuryango ukoreye hamwe, bashobora kubona indyo yuzuye kuri ba bana.”
Yongeraho ko ” Ni imyumvire ijyanye no guhindura imibereho mu buryo bwo kwita ku ndyo yuzuye, uburyo itegurwa, ibiyigize ni ibiki! Ese koko birashoboka ko byaboneka! ”

Abaturage bo mu murenge wa Gikomero twaganiriye bemeza ko iyo imyumvire yahindutse, indyo yuzuye y’umwana iba itagoye.
Uyu mugore yagize ati “Niba inkoko iteye amagi 10, wakagabanyijeho ane akaba ayo kwifashisha kugira ngo umwana nawe amererwe neza, hanyuma atandatu ukayagurisha. Aho ndumva nta kibazo cyaba kirimo.”
Uyu mugabo nawe ati “Ntabwo tukigurisha amata yose ngo two gusiga nka litiro ebyiri ngo abana banywe.”
Ku rundi ruhande ariko, hari ababyeyi b’abagore bavuga ko abagabo babo babaharira inshingano zo kurera abana, ku buryo kubabonera indyo yuzuye bibagora.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yibukije abagize umuryango ko kugira ngo umwana arerwe neza ari urugendo rugendwa n’ababyeyi bombi.
Yagize ati ” Urugendo rwo kurera umwana rusaba ababyeyi bombi, umugabo n’umugore. Umwana ni uw’umuryango ntabwo akwiye guharirwa umubyeyi umwe.”
Minisitiri Uwimana kandi yasabye ko ibi bikorwa rwo kurwanya igwingira bitarangirana n’iki cyumweru cy’ubukangurambaga. Ati “bibe umuco mu buzima bwa buri munsi kandi bikorwe mu buryo buhoraho.”

RBC ivuga ko muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga hazakorwa ibikorwa binyuranye birimo: gutanga ibinini by’inzoka ku bana n’abantu bakuru; gusuzuma abana bose bari hagati y’amezi 6-23, kugira ngo bamenye uburyo bahagaze mu bigendanye n’imirire yabo; gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro; gukangurira ababyeyi batwite kwipimisha inda inshuro 8 zagenwe, etc.