Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) hamwe n’ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), byagaragaje impungenge zikomeye ku mvururu ziri kwiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abantu 237,000 bamaze kwimuka uyu mwaka wonyine.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Genève ku wa gatanu 17 mutarama 2025, Umuvugizi wa UNHCR, Eujin Byun, yagize ati:
“Imirwano ikomeje kwiyongera hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo irushaho gutuma iki kibazo cy’ubutabazi, kimwe mu biteye inkeke cyane kandi kitavugwa bihagije, gikomera.”
Izi mvururu zimaze guteza ihohoterwa rikomeye ku burenganzira bwa muntu no kwimurwa kw’abantu ku bwinshi, mu gihe Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ubusanzwe hacumbitse impunzi z’imbere mu gihugu zigera kuri miliyoni 4.6.
Mu cyumweru cyo guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 6 Mutarama, imirwano ikaze yabereye mu turere twa Masisi na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru yatumye abantu bagera ku bihumbi 150 bahunga. Benshi bagerageje gushaka ubuhungiro mu karere ka Masisi, ariko bongera kwimurwa kubera imvururu zahaberaga.
Mu karere ka Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, abantu 84,000 ubu bamaze kwimurwa, ndetse ubuyobozi bwaho bukaba busaba ubutabazi mpuzamahanga.
Ikibazo kigenda kirushaho gukara
OCHA yatangaje ko hagati ya tariki ya 14 na 15 Mutarama, abantu 30 bishwe mu karere ka Lubero, abandi 30,000 bahungira i Butembo no mu bice bihegereye. “Iyi mirwano iheruka ni igice cy’imvururu zimaze kwiyongera guhera muri Kamena 2024, aho byibuze abantu 220 bamaze gupfa,” nk’uko byatangajwe na OCHA.
Nkuko UNHCR ibitangaza , gutabara abo baturage biragoranye cyane, kuko hakenewe amacumbi, ibiribwa, amazi meza, n’ubuvuzi. UNHCR yagize iti: “Hakenewe ko abatanga ubutabazi bahabwa uburenganzira bwo kugera aho bakeneye gufasha mu mutekano usesuye kandi nta nkomyi.”