Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke bimaze imyaka irenga 30. Nyuma y’imyaka myinshi y’ubwicanyi, kwimurwa kw’abaturage, n’ihungabana ry’ubuzima muri aka karere, amatorero n’amadini yahagurukiye gushakira umuti urambye aya makimbirane. Binyuze mu cyiswe “Imihigo y’Amahoro n’Ubumwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari”, amatorero ya Gatolika n’Abaporotesitanti yo muri RDC yiyemeje guhuza imbaraga mu guharanira amahoro arambye.
- Kwiyongera kw’Imibare y’Abahunga
Ibitero bikomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro, intambara hagati ya guverinoma ya Congo n’iyi mitwe, ndetse n’ubundi bugizi bwa nabi byateye abantu barenga 237,000 kwimurwa mu byabo mu mwaka wa 2025 gusa.
- Mu turere twa Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ibihumbi byinshi by’abaturage baracyari mu nkambi aho badafite ibyangombwa by’ibanze nk’amazi meza, ibiribwa, n’ubuvuzi.
- Abayobozi b’uturere twahuye n’ibi bibazo basaba imiryango mpuzamahanga gutanga ubufasha bwihuse, cyane cyane mu karere ka Fizi, aho abasaga 84,000 bamaze kwimurwa.
- Ijwi ry’Abayobozi b’Amatorero ku Mahoro
Monsenyeri Donatien Nshole, Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, n’Umuvugabutumwa Eric Nsenga wa ECC, bagaragaje ko “Imihigo y’Amahoro n’Ubumwe” ari igisubizo cyashingiye ku busabe bw’abaturage, amatorero, n’abandi bafatanyabikorwa bashaka ko ibibazo by’amakimbirane birangira burundu.
Monsenyeri Nshole yagize ati: “Umutekano n’amahoro ni ryo shingiro ry’ubuzima bwiza bw’abaturage. Ntidushobora kwemera ko abaturage bacu bakomeza kwicwa, kwimurwa, cyangwa kubaho mu bwoba igihe cyose.”
Pasiteri Nsenga yongeyeho ko “Amahoro arambye ashoboka iyo habayeho ubwumvikane bushingiye ku biganiro, ubwiyunge, no kubwizanya ukuri hagati y’impande zose.”
- Imigambi y’Imihigo y’Amahoro
Amatorero yibanze ku migambi itanu y’ingenzi izafasha gusubiza ubuzima bw’abaturage mu nzira nziza:
- Kwigisha abaturage agaciro k’Ubuntu :umuco wa kinyafurika ushingiye ku bwumvikane n’ubwiyunge.
- Gukemura amakimbirane mu mahoro:kuganira aho guhangana hakoreshejwe intwaro.
- Kwimakaza ubufatanye mu karere: gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo bihuriweho n’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
- Kumvisha abayobozi b’ibihugu umuco wo kuyobora neza: kwirinda ubwikanyize mu gusahura umutungo kamere no guca intege imitwe yitwaje intwaro.
- Gusaba imiryango mpuzamahanga gutanga ubufasha: gushyigikira ibikorwa bigamije iterambere rirambye n’ubutabera.
- Icyo Amadini Azakora mu Gukemura Ibibazo
Abayobozi b’amatorero batangaje ko hagiye gushyirwaho komisiyo zigamije gukurikirana uko aya mahame azashyirwa mu bikorwa.
Izi komisiyo zizaganira ku ngingo zirimo:
- Guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.
- Gushaka ibisubizo birambye ku byabaye intandaro y’amakimbirane.
- Gushyiraho imyanzuro izubahirizwa binyuze mu masezerano mpuzamahanga.
Abayobozi b’amatorero bemeje kandi ko bazashyiraho icyiswe “Ikarita y’Amahoro n’Ubumwe,” izasobanura neza uko abaturage, guverinoma, n’imiryango mpuzamahanga bakwiye gufatanya mu kwimakaza amahoro.
- Umuhigo mu Guharanira Icyizere n’Amahoro
Aya matorero yemeje ko umwaka wa 2025 uzitwa “Umwaka wa Amahoro n’Ubumwe”, aho abantu bose bo mu karere k’Ibiyaga Bigari basabwa gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge. Umurongo mugari w’uyu muhigo ni uko abaturage bashobora kwiyubakira ejo hazaza hihariye, hatarimo imidugararo n’intambara.