2024 yabaye umwaka ufite ubushyuhe bukabije mu mateka y’isi

0
13

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bipimo n’ikirere, WMO, ryamaze gutangaza ko 2024 ari wo mwaka wagize ubushyuhe bukabije mu mateka, aho ubushyuhe bwiyongereye 1.55°C hejuru y’ibipimo bya bisanzwe. Ibi byateje ibiza byinshi birimo imyuzure, inkongi z’umuriro, no kugabanuka k’ubutaka n’amazi, kandi byangije ubuzima n’ubukungu.

Ubushyuhe bwo mu nyanja nabwo bwagize uruhare mu kongera ubushyuhe muri 2024, aho umuriro wakwirakwiriye henshi, cyane muri Los Angeles mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Impamvu z’ingenzi zihuzwa n’ubu bushyuhe bukabije ni :

Ubushyuhe bw’Inyanja kuko Inyanja yageze ku bushyuhe bukabije, aho metero 2,000 z’ubujyakuzimu zagize ubushyuhe bwa 16 zettajoules hagati ya 2023 na 2024. Ibi ni ingufu nyinshi, zigereranywa na 140 inshuro ubushobozi bwose bw’amashanyarazi ku Isi., Ubushyuhe bwazamutse bitandukanye by’isi nkuko Ikigo cy’Ikirere cya meteoloji ku Isi (WMO) cyatangaje ko ubushyuhe bwazamutse mu bice bitandukanye by’Isi, bigatera ibihe bikomeye nk’inkongi z’umuriro, imyuzure, n’ukugabanuka kw’imisozi y’urubura,

Ingamba zidahagije zo kubahiriza amasezerano ya Paris yo kwita ku bidukikije kuko nubwo ubushyuhe bwarenze ku gipimo cya 1.5°C, WMO ivuga ko intego z’Amasezerano ya Paris zigereranywa mu myaka myinshi, bityo hakenewe ingamba zikomeye.

ibyuka bihumanya ikirere,nabyo byagize uruhare mu izamuka ry’ubushyuye bw’isi mu mwaka wa 2024 kuko nkuko  Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres abivuga, yasabye ko hafatwa  ingamba zihutirwa mu kugabanya ibyuka bihumanya, kandi ko kwiyongera kw’ubushyuhe bwa 1.5°C mu myaka imwe bidakuraho intego z’igihe kirekire.

Mu 2024, Isi yarashyushye cyane kurusha indi myaka yose, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bipimo n’ikirere,WMO yasabye ingamba zihutirwa, ivuga ko buri gice cy’ubushyuhe kirushaho kugira ingaruka. Leta ku Isi yose zigomba gushyira imbaraga mu kugabanya ubushyuhe bw’Isi no kugabanya ingaruka zabwo ku buzima no ku bidukikije.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here