Trump yakuyeho abashinzwe umutekano w’umujyanama we kuri COVID-19 Anthony Fauci

0
18

Ku wa gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, saa 3:04 z’umugoroba ku isaha ya EST / CBS/AP, Perezida Trump yakuyeho abashinzwe umutekano wa Dr. Anthony Fauci, umuhanga mu ndwara zandura wigeze kumugira inama ku cyorezo cya COVID-19, nk’uko byatangajwe yabivuze ku wa Gatanu.Fauci abaye undi muyobozi wahoze akorana na Trump ariko ubu akaba ari mu bamunenga, wambuwe uburinzi bw’abashinzwe umutekano n’ubwo akomeje guterwa ubwoba ku buzima bwe.

Aganira n’abanyamakuru muri Leta ya North Carolina ku wa Gatanu, Trump yavuze ko atiyumvisha ko yagira uruhare mu kuba abo bayobozi bahura n’ibyago. Umuntu waganiriye n’Ikigo Associated Press (AP), yavuze ko uburinzi bwa Fauci bwahagaritswe ku wa Kane kandi ko ubu yahisemo gukoresha abashinzwe umutekano bigenga.

Abajijwe kuri Fauci na John Bolton wahoze ari umujyanama mukuru mu by’umutekano w’igihugu, Trump yavuze ati: “Bose bakoreye amafaranga menshi. Barashobora kwigurira abashinzwe umutekano ubwabo.”

Fauci yakoze imyaka myinshi ari umuyobozi wa National Institute of Allergy and Infectious Diseases, kugeza asezeye mu 2022. Kuva icyo gihe, yagiye ahura kenshi n’ibibazo by’umutekano we, kandi yari afite uburinzi bwatanzwe na Leta y’Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na CBS News umwaka ushize, Fauci yavuze ko atigeze ahura n’ibikangisho byo kwicwa mbere y’icyorezo cya COVID-19. yagize ati:“Oya, sinigeze ngira ibikangisho byizewe byo kwicwa, aho umuntu yafashwe ashaka kuntwara ubuzima,” Fauci yabwiye CBS News. “Ariko byabaye nibura inshuro ebyiri. Twari dukwiye gufatanya nk’uko twahuye n’umwanzi w’icyorezo, aho gukorera mu matsinda y’amacakubiri.”

Trump, ukomoka mu ishyaka ry’Abarepubulikani, ku wa mbere w’iki cyumweru kandi yakuyeho uburinzi bwa Mike Pompeo wahoze ari Umunyamabanga wa Leta n’umwungiriza we Brian Hook, hamwe na John Bolton. Bose bahoze bahura n’ibikangisho bikomeye byaturukaga muri Iran nyuma y’imyanzuro ikomeye kuri icyo gihugu mu gihe Trump yari akiri Perezida.

Fauci yari akunze kugaragara iruhande rwa Trump mu ntangiriro z’icyorezo cya COVID-19, ariko nyuma yatangiye kunenga uburyo Trump yashatse gusuzugura amabwiriza y’ubuzima rusange.

Bolton, Hook, na Pompeo barinzwe kenshi na Perezida Joe Biden kubera ibikangisho bikomeye byaturukaga muri Iran. Naho Fauci, uburinzi bwe bwakomeje gushyigikirwa na Biden kubera ibikangisho by’abaturage bo muri Amerika.

Aganira n’abanyamakuru muri Leta ya North Carolina ku wa Gatanu,Trump yagize ati: “Ntabwo umuntu agomba kugira uburinzi bw’ubuzima bwe bwose kubera ko yakoze muri Leta.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here