Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko nubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo z’icyo gihugu, umutekano w’u Rwanda n’uw’Abanyarwanda ku butaka bwarwo urinzwe.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, Mukuralinda yagaragaje ko nubwo imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe zifatanyije irimo Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR, SAMDRC n’abacanshuro ikomeje, kandi hari ibera hafi n’umupaka w’u Rwanda, nta mpungenge abaturage bakwiye kugira. Ati “Icyo nakubwira cyo ni uko umutekano w’u Rwanda n’uw’Abanyarwanda by’umwihariko hariya i Rubavu n’ahandi hafi y’ahari kubera imirwano urarinzwe nta kibazo gihari.” kandi ati:“Nta muntu wavuye muri Congo ngo yambuke aze kuwuhungabanya, ariko abaturage baratubwira ko urusaku rw’amasasu barimo bararwumva kandi koko kuba imirwano yegereye umupaka w’u Rwanda nta gitangaza kirimo, kandi nta n’igitangaza ko hagira isasu rigwa mu Rwanda.”
Alain Mukuralinda yakomeje avuga ko kuba imirwano iri kubera hafi y’umupaka w’u Rwanda isasu rishobora kuba ryagwa ku butaka bwarwo, ariko ko bigomba gusuzumwa n’inzego bireba kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo. Ati “Byarabaye n’ubundi mu bihe byashize turabizi icy’ingenzi ni uko iyo bibaye Ingabo z’u Rwanda nazo ziba zireba zumva, zirakurikirana kugira ngo zimenye niba hari irihaguye, hari uwahakomerekeye, haba hari ibyangiritse, hanyuma se niba rihaguye ni impanuka yabaye? Ni ukwibeshya cyangwa se ni urashe abigambiriye abishaka?”. Yemeje ko iyo bimaze kugenzurwa Guverinoma y’u Rwanda itangariza Abaturarwanda icyavuyemo. Yongeye gushimangira ko nta mpungenge zihari ku birebana n’umutekano w’Igihugu.
Ku batekereza ko amasasu yaguye mu Karere ka Rubavu yaba ari ibikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na RDC, Mukuralinda yavuze ko byagenzurwa bigashyikirizwa komisiyo ibifataho icyemezo.
Ati “Biramutse bibaye, Ingabo z’u Rwanda zirabisuzuma zibikoreho iperereza niba n’abaturage babyibuka twagiye tubiganiraho ko hari na komisiyo ibihugu byombi bihuriyeho, ku buryo iyo hari igisasu kiguye mu Rwanda, iyo hari indege irenze umupaka, umusirikare kwa kundi yinjira ibyo byose hari komisiyo ibishinzwe ikabifataho umwanzuro kugira ngo hagaragazwe iki kintu cyakozwe mu ruhe rwego.” Yaciye amarenga ko mu gihe byagaragara ko hari abaturage bari mu gace kagirwaho ingaruka n’intambara ibera muri RDC bashobora kuba bahimuwe.Kuva umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wazamo agatotsi, hakunze kumvikana ibikorwa by’ubushotoranyi ku ruhande rwa Leta ya Congo, birimo n’indege y’intambara y’iki gihugu yagiye ivogera kenshi ikirere cy’u Rwanda ndetse muri Mutarama mu 2023, iza kuraswa ku ibaba, n’ibindi bitandukanye.
Mukuralinda yasoje ashimangira ko Ingabo z’u Rwanda ziri maso kandi ziteguye guhagarika igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa ku Rwanda.