Rubavu: Amasasu ya FDLR yishe Abanyarwanda 5 abarenga 20 barakomereka

0
15

Imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, yagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’Abanyarwanda bari hafi y’aho amasasu arimo kurasirwa, mu Rwanda abantu 5 bamaze kubura ubuzima.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko abantu 5 bamaze gupfa kubera amasasu ava muri Congo, abakomeretse bagera kuri 20.

Inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira ibice by’ingenzi mu mujyi wa Goma, ubu zamaze gufata televiziyo y’igihugu ishami ry’i Goma.

Muri uyu mujyi kandi hakomeje kubamo ibikorwa by’ubusahuzi.

Brig. Gen. Ronald Rwivanga, umuvugizi wa RDF

Kayiranga Melchior Umunyamakuru wa Bwiza.com aravuga ko amabombe aturuka muri RDC i Goma ari kugera mu kirere cy’u Rwanda i Rubavu agaturitswa n’ibitwaro rutura birinda ikirere cy’u Rwanda.

Yavuze ko amasasu yayobye hari abaturage yakomerekeje n’abo yishe gusa yongeraho ko umutekano muri rusange urinzwe bikomeye n’ingabo z’u Rwanda.

Ubuyobozi kandi bwasabye bamwe mu batuye ahabera imirwano kuhava, abandi bagiye bibwiriza bakagenda. Kugeza ubu umutwe wa M23 ntabwo urafata burundu umujyi wa Goma, imirwano iracyakomeje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here