Abazungu bo muri Afurika y’epfo banze Icyemezo cya Trump cyo Kubaha Ubuhungiro muri USA

0
11

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyatambutse ku wa 8 gashyantare 2025, aho abayobozi b’uyu muryango basobanuraga impamvu banze icyemezo cya Trump cyo guha ubuhungiro bamwe mu Banyafurika y’Epfo kandi bitandukanye n’amakuru yakwirakwijwe avuga ko AFRIFORUM ari bo batanze amakuru atari yo muri Amerika. Bavuze ko iki ari igikorwa cya Leta ya Amerika ishingiye ku bushishozi bwayo, kandi ko kuvuga ko AFRIFORUM yaba yaragize uruhare muri iki cyemezo ari ibirego bidafite ishingiro.

Ihuriro ry’Abazungu bo muri Afurika y’Epfo, AFRIFORUM, ryatangaje ko ryanze icyemezo kuko ritishimiye icyo cyemezo cya Perezida Donald Trump cyo guha ubuhungiro bamwe mu Banyafurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kallie Kriel, Umuyobozi Mukuru wa AfriForum, umuryango uharanira inyungu z’abazungu bavuga ururimi rw’Afrikaans, yagize ati:”Ntidushaka kwimukira ahandi, kandi ntitugiye gusaba abana bacu kwimukira mu kindi gihugu. Dufite inyungu z’abazadukomokaho mu bihe bizaza no kwemeza ko umuco wacu uhererekanywa ku batugenza; ibyo ntibyashoboka turi mu mahanga,” yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru i Pretoria, umurwa mukuru wa Afurika y’Epfo.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, ubuyobozi bwa AFRIFORUM bwagaragaje ko ibibazo byugarije igihugu cyabo bishingiye ku bibazo bya politiki bikwiye gukemurwa n’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo aho kuba impamvu yo gushakira ubuhungiro hanze y’igihugu. Bavuze ko icyemezo cya Trump ari ingaruka z’imiyoborere mibi ya Perezida Cyril Ramaphosa hamwe n’abayobozi b’ishyaka ANC, bavuga ko ari bo ba nyirabayazana b’iki cyemezo cyafashwe na Amerika.

Mu kiganiro cyabo, banenze uburyo Leta ya Afurika y’Epfo yananiwe guhangana n’ibibazo by’imikoreshereze y’ubutaka, ikareka hakaba igisa no kunyagwa bidafite aho bigarukira byateje  impaka mpuzamahanga ku bijyanye n’uburenganzira ku mutungo bwite. Bavuze ko iki kibazo kiri mu byatumye Trump afata icyemezo cyo gutanga ubuhungiro ku baturage bamwe baturuka muri Afurika y’Epfo. Mu gusoza, AFRIFORUM yemeje ko izakomeza urugamba rwo kurwanya politiki z’ishyaka ANC bavuga ko ari mbi, ariko kandi bamaganye bikomeye icyemezo cya Amerika cyo kwakira bamwe mu baturage ba Afurika y’Epfo nk’impunzi, kuko ngo ari igikorwa gishingiye ku mpamvu za politiki kurusha uko ari ukuri ku bibazo biri mu gihugu.AFRIFORUM ni umuryango wigenga uharanira uburenganzira bw’abavuga ururimi rw’Ikinyafurikana (Afrikaans) muri Afurika y’Epfo. Uwo muryango washinzwe mu mwaka wa 2006, ukaba uharanira uburenganzira bw’abazungu bavuga Ikinyafurikana, cyane cyane aba-Boers. Abazungu bagizweho ingaruka n’impinduka zabaye muri politiki ya Afurika y’Epfo, cyane cyane nyuma y’iherezo rya politiki ya Apartheid. Ukora nk’umuryango utavuga rumwe n’ubutegetsi ku bijyanye n’uburenganzira bw’imitungo bwite, umutekano w’abaturage, ndetse n’ibindi bibazo byugarije abatari bake mu gihugu. Bafite intego yo guharanira ko umuco n’uburenganzira bwabo bidahungabanywa n’amategeko cyangwa ibikorwa bya Leta ya Afurika y’Epfo, cyane cyane politiki zibangamira uburenganzira bw’abazungu batuye icyo gihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here