Umugabo Ukekwaho Kwiiyahura Yasanzwe Yapfiriye mu Biro by’Akagari i Bugesera

    0
    146

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, mu biro by’Akagari ka Bihari, mu Murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera, habonetse umurambo w’umugabo witwa Nkundiye Laurent, bikekwa ko yiyahuye.

    Abaturage bo muri aka Kagari babwiye BTN ko nyakwigendera yabonetse yapfuye nyuma y’uko yari yajyanywe n’abanyerondo bamukuye iwe aho yari ateje umutekano muke. Bemeza ko hashize igihe gito Nkundiye asagariye umugore we, bikavamo amakimbirane yasabye ko inzego z’umutekano zibihagurukira. Ngo yagejejwe ku biro by’Akagari kugira ngo ahoshwe, ariko ni ho yasanzwe yapfiriye.

    Bamwe mu baturage bashyira mu majwi abanyerondo, bakeka ko baba baramukubise bikamuviramo urupfu, maze bagahimba ko yiyahuye bakoresheje umupira we, bawumuzirika ku ijosi bakamumanika mu ikositara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha, Uwamugira Marthe, yemeje iby’uru rupfu ariko ashimangira ko icyateye urupfu rutaramenyekana, ko iperereza rigikomeje.

    “Nibyo amakuru twayamenye tuyabwiwe n’abanyerondo. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe kuko iperereza rigikomeje,” — Gitifu Uwamugira.

    Yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, abizeza ubutabera no kubaba hafi.

    Amakuru ya hafiyawe agaragaza ko Nkundiye Laurent yasize abana bane, akaba yabanaga n’umugore wa kabiri. Uwa mbere yamutanye abana babiri, barimo ubarizwa mu Burundi n’undi uba na nyirakuru.

    Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Nyamata mbere y’uko woherezwa i Kigali mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here