Perezida Kagame Yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum i Abidjan

0
43
Perezida Kagame ari i Abidjan, aho yitabiriye inama ya ‘Africa CEO Forum

 

Perezida Kagame ari i Abidjan, aho yitabiriye inama ya ‘Africa CEO Forum

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama mpuzamahanga izwi nka Africa CEO Forum, ibera i Abidjan muri Côte d’Ivoire guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025.

Iyi nama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari, n’abanyapolitiki baturutse muri Afurika n’ahandi ku Isi, biteganyijwe ko izitabirwa n’abarenga 2000. Yateguwe hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’urwego rw’abikorera mu iterambere rya Afurika.

Perezida Kagame, kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, bari mu bigomba kugaragaza icyerekezo gishya cy’imiyoborere ku Mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida Kagame mu nama nk’iyi yabaye mu 2024 i Kigali, yagaragaje ko Afurika ifite ubushobozi bwo gutera imbere mu gihe izaba ifite imikorere ishingiye ku bufatanye, imiyoborere myiza n’imyumvire ihamye.

“Imbogamizi duhuriyeho zishobora gukemuka dukoreye hamwe,” — Perezida Kagame.

Yagarutse ku mibare y’abatuye umugabane, ashimangira ko Afurika ifite amahirwe yo kuba umutima w’ubukungu bw’Isi muri iki kinyejana, ariko bisaba guhindura uburyo bwo gutekereza, kurengera umutungo kamere no kuwubyaza umusaruro mu buryo bwigenga.

Iyi nama izamara iminsi ibiri, kandi biteganyijwe ko izasorezwa mu Rwanda mu cyiciro cyayo gitaha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here