Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko guhera mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, izatangira kugura zahabu nk’umutungo uzifashishwa mu bwizigame bw’amadevize no mu ishoramari. Iyi gahunda igamije kongera ubudahangarwa bw’ubukungu bw’igihugu mu gihe cy’ibibazo by’ubukungu n’ihungabana ry’isoko mpuzamahanga.
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iyi gahunda yemejwe n’inama y’ubuyobozi ya banki, kandi ko izatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2025. Yagize ati: “Twabonye uburenganzira bwo gutangira kugura zahabu nk’umutungo w’ishoramari. Tuzatangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kandi tuzamenyesha abanyarwanda umusaruro w’iyi gahunda ku musozo wawo.”
BNR ivuga ko iyi gahunda izafasha mu kongera ubwizigame bw’igihugu, kurinda agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, no gutegura uburyo bwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rishobora guterwa n’impinduka z’isoko mpuzamahanga.
U Rwanda rwinjiye muri gahunda yo kugura zahabu mu gihe ibihugu bituranye narwo nka Uganda na Tanzania bimaze igihe bigura zahabu nk’umutungo w’ishoramari, bigamije kongera ubwizigame bw’amadevize no kurinda ubukungu bwabyo.
Iyi gahunda ya BNR ije mu gihe banki yahisemo kugumisha inyungu fatizo ku kigero cya 6.5%, mu rwego rwo gukomeza kugenzura izamuka ry’ibiciro no gushyigikira ubukungu. Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko izamuka ry’ibiciro ryitezwe kuguma kuri 6.5% muri uyu mwaka, rikazagabanuka rikagera kuri 3.9% mu 2026













