AFC/M23 Yaciye Ibiyobyabwenge n’Inzoga ziri munsi ya 300ml mu Mujyi wa

0
42

Goma, RDC – Ku wa 14 Gicurasi 2025, Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryaciye icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa biri mu macupa ari munsi ya mililitiro 300 mu mujyi wa Goma. Ibi byatangajwe na Meya w’umujyi, Julien Ndalieni Katembo, mu nama yagiranye n’abaturage, aho yasobanuye ko intego ari ugusubiza agaciro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Meya Katembo yavuze ko kuva AFC/M23 yafata Goma muri Mutarama 2025, yashyize imbaraga mu kugarura umutekano, harimo no guhashya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe. Yagize ati: “Intego y’ubu buyobozi ni ukugarura agaciro ka RDC. Igihugu cyubahwe ahantu hose. Igihe tuzagarura umutekano mu gihugu, tuzagenda, dusigire abato igihugu gifite itoto. Ese tuzabasigira igihugu cy’abasinzi? Niba uzi ko ubonera ubuzima mu gucuruza urumogi, byihorere.”

Yongeyeho ko inzoga zemewe ari izibikwa mu macupa ya pulasitiki afite ubushobozi bwa mililitiro 300 kuzamura. Ati: “Inzoga yemewe ni iyihe? Ni ishyirwa mu icupa. Si ishyirwa mu masashi, iyo ntidushaka kongera kuyibona. Kubera ko iyo abanyeshuri bagiye kwiga, bagashyira Chief mu mufuka, bagira imyitwarire mibi, bagateza akavuyo mu ishuri.”

AFC/M23 ivuga ko intego nyamukuru ari uguhindura imiyoborere ya RDC, irangwa no kutita ku mibereho y’abaturage n’umutekano wabo. Uyu mutwe wahagaritse kwagura ibirindiro nyuma y’uko muri Werurwe 2025 utangiye ibiganiro na Leta ya RDC muri Qatar.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here