Ngaboyisonga Patrick nibwo bwa mbere mukino bwa mbere agiye gusifurira Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko hagira ubushishozi bukoreshwa mu kugena abasifuzi bazasifura umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, aho izaba isura Bugesera FC.

Mu ibaruwa yanditswe ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025, Rayon Sports yasabye ko imikino ya nyuma ya shampiyona y’amakipe ahatanira igikombe n’aharanira kutamanuka yahabwa abasifuzi mpuzamahanga bafite uburambe.

Iyi kipe ivuga ko hari abasifuzi bagiye baregwa kubogama, ariko FERWAFA ntigire icyo ibikoraho. Yatanze urugero ku mikino ibiri Vision FC yareze mo abasifuzi barimo Dushimimana Eric na Ngaboyisonga Patrick, ariko ntihagire igikorwa gikurikiraho.

Amakuru ahari aravuga ko Ngaboyisonga Patrick yaba ari we uherutse guhabwa umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC, bikaba ari yo mpamvu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA buhangayikishijwe n’iyo gahunda.

Ngaboyisonga ntiyasifuye igice cya mbere cya shampiyona kuko yari mu masomo muri Espagne, ariko agarutse, mu mikino umunani yasifuye harimo ine ya APR FC, ibintu byateye impanuka mu mitima y’abakunzi ba Rayon Sports, bibaza niba yaba afite ubushobozi bwo gusifura uyu mukino mu buryo butabogamye.

FERWAFA iheruka no gufatira ingamba abasifuzi batatu birukanywe bazira match fixing, aho bagiye bagaragazwa mu kugena ibiva mu mikino hagamijwe inyungu muri gahunda z’imikino y’amahirwe (betting).

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here