Kenya: Umukecuru Yajyanye Inkoko ku Ishuri ngo Yishyurire Abuzukuru, Abantu Baramufasha

0
40

Homa Bay, Kenya – 16 Gicurasi 2025 — Umukecuru witwa Consolata Oduya yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi ubwo yajyaga ku ishuri afite inkoko esheshatu mu rwego rwo kwishyurira abuzukuru be babiri biga muri Adiedo Mixed Secondary School.

Aba bana bari barirukanywe ku ishuri kubera umwenda w’amafaranga y’ishuri angana na 131,920 Ksh (hafi 1.540.000 Frw), akaba ari yo mpamvu umukecuru yafashe icyemezo cyo kujyana inkoko esheshatu, buri imwe ifite agaciro ka 1000 Ksh (hafi 11.700 Frw), yizeye ko ishuri ryazemera iki gikorwa kidasanzwe.

Amafoto amugaragaza ari kumwe n’abo bana n’inkoko, ahagaze imbere y’ubuyobozi bw’ishuri, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi banyuzwe n’urukundo rwe n’ubwitange yagaragaje.

Ubufasha bwatangiye kugera kuri uyu muryango

Guverineri w’Intara ya Homa Bay, Gladys Wanga, yavuze ko yamenye iyi nkuru abifashijwemo n’imbuga nkoranyambaga, ahita yihutira kujya gusura uwo mukecuru no gufasha abuzukuru be.

Guverineri Wanga yemeye kwishyura 81,920 Ksh yari isigaye y’umwenda w’ishuri, nyuma y’uko undi muntu yari amaze gutanga 50,000 Ksh. Yemeje ko abo bana bashyizwe muri gahunda y’ubufasha bw’akarere, ku buryo bazakomeza kwishyurirwa amashuri kugeza barangije kaminuza.

Uyu mukecuru yashimiye cyane abantu bose bagize uruhare mu gukemura ikibazo cyari kimukomereye, ndetse anashimira ubuyobozi bw’ishuri bwamugaruriye inkoko ze.

Abandi bantu bakomeje kumufasha

Umunyarwenya Eric Omondi, umwe mu bafite izina rikomeye muri Kenya, nawe yasabye amakuru kuri uyu mukecuru kugira ngo amufashe, ashimangira ko igikorwa nk’iki ari icy’indashyikirwa, gikwiriye gushimwa no gushyigikirwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here