Kigali, Rwanda – Ku wa 20 Gicurasi 2025, Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (LONI) bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agenewe guteza imbere u Rwanda binyuze muri gahunda y’imyaka itanu (2025–2029), izatangwa mo inkunga ingana na miliyari 1,04$.
Gahunda yiswe UN Sustainable Development Cooperation Framework (UNSDCF) izibanda ku nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, imibereho myiza, ubukungu burambye, uburinganire, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no guhanga udushya.
Iyi gahunda yemejwe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, na Ozonnia Ojielo, umuhuzabikorwa wa LONI mu Rwanda. Murangwa yavuze ko ari “ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye n’icyerekezo cy’igihugu cy’ahazaza harangwa n’uburumbuke kandi harambye.”

Inkunga ya LONI izafasha u Rwanda muri gahunda nk’izo:
-
Guteza imbere ubukungu butagira uwo buheza
-
Kuzamura ireme ry’uburezi n’ubuzima
-
Kunoza imiyoborere
-
Kongerera ubushobozi imiryango n’abikorera
-
Kwita ku baturage b’ingeri zose no kurwanya igwingira
Ozonnia Ojielo yavuze ko “iyi gahunda ijyanye n’iyubahirizwa ry’intego z’iterambere rirambye no kongera ubudahangarwa bw’igihugu mu byugarije Isi, birimo ihindagurika ry’ibihe n’umutekano mu karere.”
Iyi gahunda ikubiyemo ibikorwa bihuzwa n’icyerekezo 2050 cya Leta y’u Rwanda, nko kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse buteye imbere mu 2035 no kugera ku rwego rwo hejuru mu 2050. Izubakira ku byagezweho muri NST1, ishyira imbere ibikorwa bifatika biganisha ku mibereho myiza n’amahirwe angana ku Banyarwanda bose.













